Ghana iri mu cyunamo   nyuma y’impanuka y’indege yahitanye Abaminisitiri
Mu Mahanga

Ghana iri mu cyunamo   nyuma y’impanuka y’indege yahitanye Abaminisitiri

KAMALIZA AGNES

August 7, 2025

Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu uhereye kuri uyu wa Kane, tariki 7 Kanama, nyuma impanuka y’indege ya kajugujugu yaguyemo abantu 8 barimo Abaminisitiri babiri n’abandi bayobozi bakomeye.

Iyo mpanuka yabereye i Dansi-Akrofuom mu Ntara ya Ashanti, mu gitondo cyo ku wa 06 Kamena yaguyemo Minisitiri w’Ingabo Dr. Edward Kofi Omane Boamah, Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Ibrahim Murtala Muhammed, Ushinzwe Umutekano w’agateganyo, Alhaji Muniru Mohammed, Visi-Perezida w’Ishyaka rya National Democratic Congress (NDC), Dr. Samuel Sarpong, n’abandi barimo Abapilote.

Abo bayobozi berekezaga i Obuasi mu Ntara ya Ashanti, aho bari bitabiriye umuhango wo gutangiza gahunda igamije guteza imbere abacukuzi b’amabuye y’agaciro binyuze mu makoperative no kubaha amahugurwa, kugira ngo bakore ubucukuzi butangiza ibidukikije kandi bubateza imbere mu buryo burambye.

Perezida Mahama yategetse ko amabendera yururutswa akagezwa muri kimwe cya kabiri ndetse avuga ko gahunda zose yari afite mu mpera z’icyumweru zisubitswe.

Abayobozi b’ibihugu bitandukanye barimo  Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu na Perezida Julius Maada Bio wa Sierra Leone bagaragaje ubutumwa bw’akababaro batewe n’iyo mpanuka ndetse bihanganisha Ghana ku bw’ibyo byago.

Ni mu gihe Perezida w’Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (African Union Commission), Mahmoud Ali Youssouf, yise iyo mpanuka icyago avuga ko Umuryango ayoboye wifatanyije na Ghana mu kababaro.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA