Ghana: Yemeje umushinga w’itegeko rihana abatinganyi
Mu Mahanga

Ghana: Yemeje umushinga w’itegeko rihana abatinganyi

KAMALIZA AGNES

February 29, 2024

Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana yemeje umushinga w’itegeko rihana abatinganyi aho bazajya bafungwa kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka itanu. 

Uyu mushinga uvuga ko abazajya bitabira ibikorwa by’ubutinganyi bazajya bafungwa kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka itatu, ndetse n’igifungo kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu kubazajya batera inkunga ibikorwa by’ubutinganyi.

Aljazeera yatangaje ko Ihuriro ry’abayobozi b’amadini n’umuco gakondo ryateye inkunga kandi rishyigikira Abadepite bemeje uyu mushinga mu Nteko Ishinga Amategeko.

Gusa uyu mushinga w’itegeko, uzabanza kwemezwa  na Perezida mbere yo kwinjira mu mategeko.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yasabye Perezida Nana Akufo-Addo kubyanga ngo kuko ari imbogamizi ku ndangagaciro ndetse n’uburenganzira  bw’ikiremwamuntu. 

Ariko Perezida  Akufo-Addo yigeze kuvuga ko gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina bitazigera byemerwa igihe azaba akiri ku butegetsi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA