Gincarlo Davite wafatanyije na Giancarlo Matteo muri Mitsubishi Evo X, yegukanye Isiganwa ryo mu Modoka rya “Nyirangarama Sprint Rally 2025” ryakiniwe mu mihanda yo mu Karere ka Rulindo na Gakenke ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025.
Ni isiganwa ryari rigizwe n’uduce turindwi aho kuba icyenda nkuko byari byatangajwe dufite intera y’ibilometero 72.2, abasiganwa banyuze mu mihanda ya Gashenyi, Tare na Karambo yo mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Iri siganwa ryakinwaga ku nshuro yaryo ya kane, ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka mu Rwanda (Rwanda Automobile Club- RAC), ku bufatanye na Entreprise Urwibutso ya Sina Gérard.
Imodoka 9 ni zo zitabiriye isiganwa mu gihe hari hiyandikishije 10, zose z’abashoferi bo mu Rwanda.
Agace ka gatatu kakiniwe ku Musozi wa Tare kasize Peugeot yari itwawe na Hakizimana Jacques na Semana Ish Kevin ivuyemo, naho Subaru Impreza yari itwawe na Gakwaya Eric na Kayibanda Aurore ndetse n’iya Murengezi Brian na Niwemugore, zombi ziviramo mu gace ka kane i Karambo.
Muri rusange imodoka eshanu ni zo zabashije gusoza isiganwa, iyakoresheje ibihe byiza ni Gincarlo Davite na Giancarlo Matteo muri Mitsubishi Evo X aho bakoresheje iminota 45 n’amasegonda 52, bakurikwe na Kanangire Christian na Mujiji Kevin muri Subaru Impreza aho bakoresheje iminota 57 n’amasegonda icyenda aho basizwe n’aba mbere iminota 11 n’amasegonda 37.
Iyi kipe kandi yaje guhanwa iminota itandatu kubera dutinda guhaguruka ubwo hakinwaga agace ka mbere kahagurukiye mu muhanda wa Gashenyi berekeza mu muhanda wa Tare.
Umwanya wa gatatu wegukanywe na Yoto Fabrice na Tuyishime Régis muri Subaru Impreza aho bakoresheje iminota 59 n’amasegonda ane.
Kalimpinya Queen na Ngabo Olivier, na bo bari batwaye Subaru Impreza, babaye aba kane bakoresheje isaha, iminota itatu n’amasegonda 34, ku mwanya wa gatanu hasoreza Rutabingwa Gratien na Munyaneza Irene bakoresheje isaha, iminota umunani n’amasegonda 39 muri Peugeot.
Shampiyona y’umukino wo gusiganwa mu mamodoka mu Rwanda izakomeza hakinwa Huye Rally itegaganyijwe hagati ya tariki ya 21 na 24 Ukwakira 2025.