Abatuye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Mutete by’umwihariko abagenerwabikorwa ba VUP, baravuga imyato gahunda yo guhuza telefone na konti zabo zo muri Sacco, kuko bibafasha kwakira amafaranga basanzwe bagenerwa bidasabye kujya gutonda imirongo kuri banki.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byatangiye kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi zose, rwifuza ko abantu bakwitabira no guhererekanya amafaranga hifashishijwe telefone hatabayeho kuyatwara mu ntoki.
Ni bimwe mu byagarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2025, ubwo Ikigo gishinzwe guteza imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’ibanze (LODA) cyatangizaga ubukangurambaga ku bagenerwabikorwa ba VUP, mu gukoresha ikoranabuhanga mu kwakira ubufasha basanzwe bagenerwa bwiswe ‘Telefone yanjye, Amafaranga yanjye’.
Bamwe mu bamaze kwitabira iyo gahunda bahamya ko ari nziza kuko hari imbogamizi nyinshi yabakuriyeho, nk’uko Solange Mukarukundo abisobanura.
Ati: “Iyi gahunda ifite umumaro munini, kubera ko amafaranga ntabwo abikika, washoboraga kuyakurayo yose kubera kwiganyira gukuraho make kandi watonze umurongo igihe kinini wanaturutse kure, ugasanga uranayangije kubera kuyakurayo utatekereje icyo ugiye kuyakoresha.”
Bagirubwira Anatolewe, uvuga ko umwanya yataga kuri banki atonze umurongo asigaye awukoramo ibindi bikorwa bimuteza imbere.
Ati: “Kuva iwanjye ujya aho SACCO iri ni urugendo rw’isaha, iyo ukoze urwo rugendo usanga ibyo wagombaga gukora ku munsi bigabanyutse, niba wagombaga guhinga cyangwa kwahirira inka ntuba ukibikoze kandi uba ubizi ko amafaranga yawe afite umutekano, ni gahunda nziza nakunze.”
Umuyobozi mukuru wa LODA Nyinawagaga Claudine, avuga ko iyi gahunda bayishyizeho kugira ngo abaturage bafashwa na VUP ntibasigare inyuma muri gahunda ya Leta yo kugabanya ihererekanya ry’amafaranga kandi hari uburyo bishingirwa bakabona izo telefone (Smart phone).
Yagize ati: “Dukorana n’ibigo by’itumanaho, tukagirana na bo amasezerano bakaba bashobora guha umuturage telefone, bakajya bamukata amafaranga 500 buri kwezi agatunga telefone kandi bitamuvunnye.”
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, ashishikariza abataratinyuka kwitabira gahunda yo guhuza konti zabo na telefone kuyitabira kuko hari byinshi bizabafasha.
Ati: “Hari abagira impungenge bati ese ibi bintu by’ikoranabuhanga, bakavuga ngo virusi ziba mu mashini zazangira mu mubiri, ndababwira ko ubu buryo bwizewe, muzabukoreshe neza, mwirinde gusangiza umubare w’ibanga abandi bantu kugira ngo mwizere umutekano w’ibyanyu.”
Gahunda yo gushishikariza abagenerwabikorwa ba VUP kwakira amafaranga bakoresheje ikoranabuhanga izajya ikorwa binyuze mu guhuza konti zabo zo muri SACCO na telefone zabo bakajya bayabikuza bitabasabye kujya kuri banki aho bazajya bagana umujyanama w’iterambere n’imibereho myiza uba kuri buri mudugudu akabafasha gutangira gukoresha iyo gahunda cyangwa kuri banki.