Bamwe mu bagore batorewe kujya muri Komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Gicumbi bagaragaje ko bimwe mu bibazo bibugarije ari kanyanga zambutswa zivuye muri Uganda, kandi biteguye guhangana no gushaka uburyo icyo kibazo cyarangira.
Babigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ugushyingo 2026, ubwo hatorwaga abayobozi n’abagize Komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore, iy’urubyuruko n’abafite ubumuga ku rwego rw’Akarere.
Dr. Dr Genereuse Mukayisenga ufite impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye n’ivugururamibereho, watorewe kuyobora Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Gicumbi, yagaragaje ko kanyanga zihangayikishije ku buryo ari byo azashyiramo imbaraga ngo zihashywe burundu.
Yavuze ko zimwe mu nshingano z’ingenzi azibandaho ari ugukangurira abagore n’imiryango muri rusange kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ryazo.
Yagize ati: Akarere ka Gi’cumbi gakora ku mipaka y’u Rwanda n’u Bugande kandi inzoga za kanyanga zengerwa mu Bugande ku buryo byoroshye ko bazinjiza mu Rwanda bakazikoresha nabo zikabakoresha amakosa yavamo n’ibyaha. Dufatanyije tugomba kubegera tukabasobanurira ububi bw’izo nzoga kuko byagaragaye ko zizahaza abaturage.”
Yongeyeho ko kuba yagiriwe icyizere byatumye yiyumvamo inshingano zikomeye zo kuvugira abadashoboye kugeza ijwi aho yarigeza, kandi akabafasha guhindura imitekerereze bakazibukira gushakira ubutunzi ahabashyira mu kaga.
Kayitesi Adeline na we watorewe kuba Umunyabanga muri iyo Komite, yavuze ko bimwe mu bibazo byugarije akarere n’izo Kanyanga zirimo azaharanira ko bikemuka agira ati: “Nshishikajwe no kuba ijwi rya bagenzi banjye kandi nzababera ijwi koko.”
Imibare ya Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru igaragaza ko ikibazo cya Kanyanga mu Karere ka Gicumbi gikomeje gufata indi intera, aho kuva ku wa 01 Kanama kugeza ku wa 11 Ukwakira 2026, hafatiwe litiro za Kanyanga zirenga 13 255, hafatwa n’abantu 99 bakekwaho kugira uruhare mu kuzinjiza mu Rwanda no kuzikwirakwiza.
Ariko nanone ku wa 27 Ukwakira 2026, mu gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyabereye mu Kagari ka Gisuna, Umurenge wa Byumba, hamenwe kanyanga zirenga litiro 900, ndetse no ku wa 10 Ugushyingo 2026, Polisi n’izindi nzego bafashe litiro za Kanyanga zirenga 1 000 zari zarakwirakwijwe mu baturage ndetse hanafatwa abantu batatu bakekwaho kuyitunda.
Ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge zangiza ubuzima bw’abaturage gikomeje guhangayikisha u Rwanda cyane ko kitagarukira muri ako Karere gusa, kuko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu Rwanda hose abagera kuri 50 bapfuye hagati ya Mutarama na Kanama 2026, 100 barahuma, abarenga 500 bagira ibindi bibazo by’ubuzima bazize izo nzoga.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko hari abakora izi nzoga bakazongeramo ibinyabutabire byangiza ubuzima n’ibindi byangiza ubwonko n’izindi ngingo z’umubiri, ari yo mpamvu abantu bakwiye kuzirinda ndetse zikarwanywa.




