Gicumbi: Abatinyaga kwicwa n’amashanyarazi bakijijwe na yo 
Imibereho

Gicumbi: Abatinyaga kwicwa n’amashanyarazi bakijijwe na yo 

NGABOYABAHIZI PROTAIS

August 31, 2025

Bakuze bazi ko amashanyarazi ari urupfu, abazi gusoma babonaga ibyapa bitanga ubutumwa bugira buti, “Uhegereye Wapfa.” Nubwo ibyago biterwa no gukoresha nabi amashanyarazi bitavuyeho, ariko bamwe mu baturage bavuga ko kuyegera no kuyakoresha neza byababereye isoko y’ubukire. 

Abo ni bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Mukarange na Kaniga yo mu Karere ka Gicumbi, bishimira ko kwegerezwa umuriro w’amashanyarazi byabafunguriye amahirwe y’iterambere ahantu batekerezaga urupfu gusa. 

Nyuma yo gusogongera ku byiza by’amashanyarazi, abo baturage bahisemo gusimbuza imvugo igira iti: “Uhegereye Wapfa”, igira iti: “Wegereye A mashanyarazi, wakira.” 

Uyu munsi insinga zabanyuraga hejuru bakumva ahubwo zakagumyeyo, uyu munsi bishimira ko ubu zayobowe mu ngo zabo. 

Nyiransabimana Domina wo mu Murenge wa Kaniga, acuga ko ubuzima bwabo bumaze guhinduka, kuko batasezeye icuraburindi gusa ahubwo banungutse n’imirimo mishya nko gusudira, kogosha n’indi myinshi ikenera amashanyarazi. 

Yagize ati: “Mbere insinga zaratingwaga cyane ku buryo twahoraga duca kure amapoto. Ariko ubu nkoresha umuriro mu mashini yo kudoda, nkabasha kubona amafaranga yo kwishyurira abana ishuri. Ubu koko ‘wegereye amashanyarazi wakira’, si amagambo gusa.”

Rucibigango Joseph w’imyaka 65 wo mu Murenge wa Mukarange, avuga ko we yabyirutse azi neza ko amashanyarazi ari ibyago bikomeye kandi akaba ay’abakire. 

Yemeza ko kuri ubu ngo imiyoborere myiza yatumye amenya ko bahishwaga ko amashanyarazi ari ubuzima.

Yagize ati: “Twakuze twumva ko amashanyarazi ari icyago, ariko kuri uhu umwana wanjye arasudira, agaha abandi basore akazi aho afite abagera kuri batatu. Nta kindi kigaragaza neza imvugoyacu nshya uretse ko umuriro utwubakiye ubuzima bw’ejo hazaza ndetse udufasha kwirindira umutekano kuko umujura ntiyagucika hari urumuri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, ashimangira ko impinduka mu myumvire y’abaturage yafashije gukoresha neza umuriro w’amashanyarazi mu iterambere. 

Yagize ati: “Byari ngombwa ko abaturage bacu bamenya ko amashanyarazi atari urupfu, ahubwo ari ubuzima. Ubu turabasaba gukomeza kuyabyaza umusaruro kuko ari urufunguzo rw’ubucuruzi, ubuhinzi bunoze n’iterambere rusange.”

Mu mpera za Gashyantare 2025, Gicumbi yari ifite urugero rwa 81.4% rw’abaturage bafite amashanyarazi (on-grid na off-grid), mu gihe 52% bafite umuriro uva ku muyoboro mugari.

Iyo mibare ishimangira ko  hafi abaturage 4 muri 5 bafite umuriro, ari na yo mpamvu abenshi bahinduye imyumvire.

Amashanyarazi babonaga nk’urupfu yabahinduriye ubuzima

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA