Gicumbi: Aborozi bahamya ko amatungo magufi yabahinduriye ubuzima
Amakuru

Gicumbi: Aborozi bahamya ko amatungo magufi yabahinduriye ubuzima

NYIRANEZA JUDITH

January 7, 2026

Aborozi bo mu Karere ka Gicumbi bahawe amatungo magufi arimo ihene, intama, inkoko n’ingurube, bahamya ko yabafashije kwikura mu bukene, bakiteza imbere, bibahindurira ubuzima.

Ayo matungo bahawe n’umushinga PRISM wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, by’umwihariko ingurube, bavuga ko zororotse, bakagurisha, noneho amafaranga bakuyemo akabafasha kwagura ubworozi, hari abaguzemo izindi ngurube, ihene ndetse n’abaguze inka.

Nizeyimana Elias wo mu Mudugudu wa Kirwa, mu Kagari ka Mubuga, mu Murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi yavuze ko mbere yo korozwa ingurube n’umushinga PRISM yari abayeho mu buryo buciriritse, ariko nyuma byamugejeje ku bworozi bw’inka.

Yagize ati: “Umushinga PRISM wageze mu Midugudu ya Kagote na Kirwa, baduhaye ubworozi bw’ingurube, turazorora bakajya baduha n’ibyo kuzigaburira, zirakura zirabwagura, ubwa mbere ingurube yabwaguye ibibwana 10, ubwa kabiri 9, ubwa 3 ibwagura 6.

Byaramfashije, yarabwaguraga nkizigama […] yabyaye inshuro 6, nkuramo amafaranga y’u Rwanda 400 000 nguramo inyana irakura, irima, irabyara none ubu irakamwa litiro 5 ku munsi.”

Yavuze kandi ko PRISM yabigishije bakorora kijyambere.

Ati: “PRISM yatwigishije umushinga, uba ipfundo ryo korora natwe tubigira umwuga. Baduhaye ingurube imwe, ziriyongera ziba 3, kandi tuzakomeza guteza imbere n’abandi.”

Nizeyimana yavuze ko ubufatanye ari bwo bwa mbere mu muryango, ni ryo shingiro ry’urugo, twese turafatanya.

Icyerekezo ni ukorora akazakomeza no koroza abandi.

Umuturanyi we yavuze ko ubworozi bwafashije umuryango wa Nizeyimana kwiteza imbere.

Yagize ati: “Ubworozi bw’ingurube bwarabakundiye, bakajya bagurisha bakabona amafaranga nyuma twagiye kubona tubona boroye n’inka.”

Umuyobozi w’Umushinga PRISM, Nshokeyinka Joseph yavuze ko ari umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi, cyane cyane wibanda ku bagore n’urubyiruko bari mu cyaro, anagaragaza bimwe mu byagezweho.

Yagize ati: “PRISM ni umushinga wo guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi, ukorera mu Turere 15. [….] Hari ingurube 3000 zagombaga kugurwa none haguzwe 3 077 bingana na 102,5%, naho ku ngurube 12 000 zo kwitura hatanzwe 6 265 bingana na 52,2%.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwera Parfaite yavuze ko umushinga PRISM wahinduye ubuzima bw’abaturage, kuko bigishijwe bagahindura imyumvire.

Ati: “Imikorere y’umushinga, ni umushinga wagize uruhare runini mu mpinduka y’imibereho myiza y’abaturage kuko mu ntangiriro uretse ibikorwa remezo bifatika twatangiriyeho n’umushinga, ariko hakaba n’ibindi nko ku rwego rw’abaturage bahawe amatungo magufi, bagahabwa n’ibikoresho bibafasha kwita kuri ya matungo, ariko baranigishwa, bigahindura imyumvire n’uburyo bwo kwita kuri ya matungo.”

Yongeyeho ati: “Aho umushinga wagiye ukorera wahinduye imibereho yo mu ngo z’abaturage, kuko umuturage ufite itungo rigufi nubwo n’Akarere kacu turi imbere cyane mu matungo marermare, ndavuga inka, ariko amatungo magufi afasha mu buzima bwa buri munsi, mu mibereho y’abaturage.”

Yagarutse kuri bimwe mu bipimo byagabanyije ubukene cyane cyane mu bahawe amatungo magufi.

Ati: “Icya mbere ni ukurandura ubukene, aho twishimira yuko uyu mushinga n’indi itandukanye n’abafatanyabikorwa byafashije Akarere kubona imibereho y’ingo z’abaturage bihinduka, aho mu 2024 twagabanyije ubukene nibura kugera kuri 13,3%. Igipimo gifatika cyerekana ko iyo urugo rurimo itungo, imibereho ihinduka, abana bakajya ku ishuri, utabonaga amazi hafi akaykururira, gukurura umuriro w’amashanyarazi.”

Ikindi mu kwigisha abaturage habaho no kubashyira mu matsinda yo kubitsa no kuzigama, tubona ko cyatuzamuye, umuntu zana make afite n’undi make afite tugashyira hamwe imbaraga tukaba twakora igikorwa gifatika. Arikokwa kuzigama, uko mbona make, bimfasha kuba na

PRISM ni umushinga wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD), binyuze muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo giteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).

Ni umushinga ukorera mu Turere 15, harimo Burera, Gakenke, Gicumbi, Musanze na Rulindo two mu Ntara y’Amajyaruguru, Gisagara, Huye, Nyamagabe, Nyaruguru na Ruhango two mu Ntara y’Amajyepfo na Karongi, Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke na Rutsiro two mu Ntara y’Iburengerazuba.

Nizeyimana Elias ahamya ko ubworozi bw’ingurube bwamuzamuye bumugeza ku nka
Nizeyimana yagurishije ingurube, aguramo inka ya 400 000 Frw
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwera Parfaite
Umuyobozi w’umushinga PRISM, Nshokeyinka Joseph

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA