Gicumbi: Bivanye mu bukene binyuze mu matsinda ya VUP yo kwizigamira
Ubukungu

Gicumbi: Bivanye mu bukene binyuze mu matsinda ya VUP yo kwizigamira

KWITONDA Clarisse

March 28, 2026

Bamwe mu batuye mu Karere ka Gicumbi bibumbiye mu matsinda bagera ku 1 000 batoranyijwe mu Mirenge 10 kuri 21 igize ako Karere batangiye guhabwa inguzanyo bagaragaza ko yatangiye kubafasha kwiteza imbere binyuze muri gahunda ya VUP -Inkingi ya Financial services).

Kabera Daniel utuye mu Murenge wa Kageyo yemeza ko kuri we yasezeye ku bukene we n’umuryango we nyuma yo guhabwa inguzanyo muri iyo gahunda akayungukira 2% mu myaka ibiri.

Yagize ati: “Mu  2024 badusobanuriye igisabwa ngo umuntu abone amafaranga muri VUP, nakoze umushinga uremerwa mpabwa ayo mafaranga nyakoresha ibijyanye n’ubuhinzi kuko ari cyo nari nayasabiye, byamfashije kwishyurira abana amashuri, ntanga ubwisungane mu kwivuza, ndizigamira muri Ejo Heza, nknizigama mu Umurenge SACCO.”

Mukasafari Jacqueline na we utuye mu Murenge wa Kageyo yemeza ko no kuba yari asanzwe mu itsinda na bagenzi be, agahugurwa byonyine hari aho byamukuye naho bimugejeje, kuko yahuguwe uko bakoresha inguzanyo, akaba ari umunyamuryango wa Umurenge Sacco.

Ati: “Kuba mu itsinda, ngahugurwa, byongereye ibiganiro mu muryango wanjye ubu njye n’umugabo dufite umushinga wo korora inkoko bityo tukagemura mu isoko ndetse n’abana bakabona igi muri gahunda yo kubarinda igwingira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwera Parfaite yagaragaje icyiza cyo kuba mu matsinda.

Ati: “Kwibumbira mu matsinda kwabo byadufashije muri gahunda yo kuvana umuturage mu bukene kuko Gicumbi mu 2022 hari abaturage bakennye mu ngo zigera ku 38 000 ariko binyuze muri aya matsinda, hamaze kugabanyuka 13,3%.”

 Yakomeje asobanura ko hari n’izindi gahunda zo kuvana abaturage mu bukene  bafatanyamo n’abafatanyabikorwa bakabaherekeza muri uru rugendo babafashaguhindura imyumvire, kwishyura neza, bikanagabanya n’amakimbirane mu muryango.

Nyinawagaga Marie Claudine Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo gishinzwe gutera inkunga Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’ibanze  (LODA), yemeza ko muri gahunda ya Leta harimo kubafasha kwikura mu bukene binyuze mu kubashyigikira mu mishanga mito iciriritse.

 Ati: “Ubundi iyo ubasanze muri aya matsinda bari kumwe ukabaganiriza, benshi muri bo batandukana n’ubukene, batandukana n’amakimbirane n’ibindi bibangamiye umuryango nyarwanda.

Tubaherekeza mu rugendo rwo gukora umushinga, bayabona tukabafasha mu kuyakoresha, tubagira inama kugira ngo bishyure neza maze ahabwe n’abandi.”

Mu mirenge 10 kuri 21 igize Akarere ka Gicumbi, nyuma yuko umwaka ushize ari yo yagaragaje guhabwa amafaranga ntiyagarure uko bikwiriye,  hatoranyijwemo ingo 1 000 zizahabwa miliyoni ijana(100 000 000 Frw) zikuwe muri miliyari zisaga makumyabiri (20 000 000 000 Frw) zizatangwa mu Turere twose tw’Igihugu.

Mukasafari Jacqueline uhawe inguzanyo ubu akaba agiye kuyikoresha mu bworozi bw’inkoko
Nyinawagaga Marie Claudine, Umuyobozi Mukuru wa LODA akangurira abahawe inguzanyo kuzishyura neza ngo amafaranga agere no ku bandi
Uwera Parfaite, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA