Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi, mu Mirenge ya Cyumba, Kaniga, Rubaya na Mukarange, bavuga ko kuba barubakiwe ivuriro ry’ingoboka rya Gatuna byatumye batongera kujya bambuka gushaka serivisi zo kwivuza.
Iryo vuriro riri neza neza ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, ngo abaturage bajyaga kwivurizayo aho bita Cyamuganguzi kubera ko ngo mbere batararyubakirwa byabasabaga gukora ingendo ndende rimwe na rimwe ngo bakagaruka batavuwe kubera ubwinshi bw ‘abantu, bagahitamo kugura imiti yo mu maduka hakurya.
Nkaruzarira James wo mu Murenge wa Cyumba, yagize ati: “Iyi poste de santé ya Gatuna yaje hano ikenewe cyane kandi nawe ubyumve, kuko ivuriro rya mbere twari dufite ryari i Bungwe mu Karere ka Burera, kuva hano kugera yo ni amasaha 4, tekereza rero urembye, ahandi twabashaga kujya ni ku bitaro bikuru bya Byumba ni amasaha 3, twabonaga bitugoye rero ukambuka hano hakurya mu maduka yo mu Kesiyona (Uganda) ukagurayo utunini ukaza ukatunywa byakoroha ukinumira.»
Nkaruzarira akomeza avuga ko muri icyo gihe ngo agace kabo kahoraga karangwamo maraliya itava ku miryango kubera ingaruka zo gufata imiti ubwabo bihitiyemo.
Yagize ati: «Ukurikiranye amakuru neza wasanga abaturage bo mu Mirenge ya Kaniga, Cyumba, Manyagiro na Mukarange begereye hafi y’igishanga cya Mulindi twarahoraga turwaye malariya yego igishanga na cyo ni intandaro ya malariya, ariko no kuba twarajyaga kugura imiti mu maduka ntidufate iyagenwe umuntu akanywa utunini 2 akumva arorehewe agatuza byatumaga nyine duhora turwaye malariya, ubu turashima Paul Kagame washyizeho gahunda yo kwegereza ubuvuzi abaturage.»
Kuba ririya vuriro ry’ingoboka kandi ryaregerejwe abatuye umupaka wa Gatuna ngo byaruhuye abagabo bahoraga mu mujishi bajyanye indembe kwa muganga kimwe n’ababaga bafite ikibazo cy’amenyo nk’uko Musabyimana Claudine abivuga.
Yagize ati: «Kuri ubu ntabwo tukirembera mu ngo, umuntu arafatwa agahita yerekeza kwa muganga agifite akabaraga aho kugira ngo arindire gushyira abagabo mu mujishi, ikindi ubu ikibazo cy’amenyo cyarakemutse kuko iryinyo ryaragufataga ukambuka hakurya hano mu Kesiyona bakagushyira isupani mu kanwa ngo barakura iryinyo rimwe na rimwe n’asigayemo bakayaturaguritsa, none hano iryinyo barikurira kuri mitiweli tukisubirira mu rugo kandi uba wizeye ko n’iyi ryakomera wajya mu bitaro bikuru.»
Mugabire Emmanuel, Umuyobozi w’iryo vuriro na we ashimangira ko ryari rikenewe cyane ashingiye ku barwayi bakira buri munsi.
Yagize ati: «Iri vuriro ryaje ari igisubizo ndetse gikomeye cyane kuko na n’ubu hari abaturage bakubwira ko bajyaga kwikuza amenyo muri Uganda yenda arwaye rimwe kuko bajyaga muri magendu nta bushishozi bagiraga ndetse urumva ko nta bikoresho yabaga afite ubwo agakuramo irizima umurwayi agasubirana yo irirwaye, bafite ibikomere cyane, ikindi ni uko nk’uko babikubwiye maraliya ntikizahaza abantu cyane kuko nyuma yo gufata ingamba zo kuyirinda hashyizweho n’ivuriro ry’ingoboka baraza tukabavura».
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Mbonyintwari Jean Marie Vianney, na we ashimangira ko koko iryo vuriro yaregerejwe abaturage ni igisubizo ku bijyanye na serivisi zo kwivuza.
Yagize ati: «Kuba ivuriro ry’ingoboka rya Gatuma ryaregerejwe abaturage ni igikorwa cy’ingenzi kuko yaruhuye abaturage bajyaga bakora ingendo ndende bajya kwivuza rimwe na rimwe bajya no mu bihugu duturanye, ubu rero turashimira Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, turasaba abaturage ko bakwirinda kurembera mu ngo, kandi bakitabira ubwisungane mu kwivuza.»
Ivuriro ry’ingoboka rya Gatuna ryubatswe mu 2021, mu rwego rwo gutanga serivisi inoze no gufasha abaturiye umupaka wa Gatuna bajyaga kwivuriza mu gihugu cya Uganda, bahuraga n’ibibazo birimo kudahabwa ubuvuzi uko bikwiye, kurembera mu rugo no mu nzira bajya kwivuza.