Gicumbi: Polisi yafashe abagabo batanu bakekwaho guhungabanya umutekano
Ubutabera

Gicumbi: Polisi yafashe abagabo batanu bakekwaho guhungabanya umutekano

NGABOYABAHIZI PROTAIS

August 2, 2025

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, yataye muri yombi abantu batanu bakekwaho gukora ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage, birimo ubujura, urugomo n’ubwambuzi.

Ibyo bikorwa byabereye cyane cyane muri santere y’ubucuruzi ya Gatuna, hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

Abo bagabo bafashwe nyuma y’uko abaturage bo mu Murenge wa Cyumba, Akagari ka Rwankonjo, batanze amakuru ko hari abantu birirwa muri iyo santere batagira akazi kazwi, ahubwo birirwa bakora ibikorwa bibangamira ituze ry’abaturage, barara batega abantu bakabambura ibyabo.

Umwe mu baturage utuye muri ako gace yagize ati: “Aba bagabo bari baraturembeje. Badutegeraga mu nzira bakatwambura utwacu. Ariko nyuma yo gutanga amakuru kuri Polisi, yabashakishije irabafata. Twishimiye iki gikorwa kandi twizeye ko ubutabera buzubahirizwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ngirabakunzi Ignace, yemeje ifatwa ry’abo bagabo, avuga ko ibikorwa nk’ibi Polisi itazabyihanganira na gato.

Yagize ati: “Umutekano w’Abanyarwanda ni ntavogerwa. Uwo ari we wese ugerageza kuwuhungabanya azafatwa, ashyikirizwe ubutabera. Ibi byose bikorwa mu bufatanye n’abaturage, tubashimira uburyo badushyikiriza amakuru y’ahari ibibazo.”

IP Ngirabakunzi yakomeje asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru, birinda guceceka iyo babonye ibikorwa binyuranyije n’amategeko. Yibukije ko umutekano ari inshingano rusange kandi ko inzego z’umutekano ziteguye gukorana n’abaturage bose mu kuwubungabunga.

Abo bagabo biganjemo urubyiruko kugeza ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ikorera ku Murenge wa Cyumba kugira ngo bashyikirizwe RIB, hakomeze iperereza.

Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rishyiraho ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 121, ivuga ku bijyanye no gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.


Umuntu wese ukubita undi ku bushake cyangwa akamukomeretsa, bitewe n’ingaruka byateye, ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2, cyangwa kikarenga niba byateje ubumuga cyangwa urupfu.

Aba basore bakekwaho guhungabanya umutekano w’abaturage muri santere ya Gatuna

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA