Kubaka Stade ya Gicumbi bizaba igisubizo ku rubyiruko, abakunzi b’umupira n’abacururiza hafi yayo, kuko hari ibyo bari barahombye igihe yari yarasenyutse, kuri ubu bakaba bizeye kubona inyungu.
Imirimo yo kubaka iyi Stade yaratangiye abaturage bakaba bishimiye iki gikorwa kigiye kubagarurira ibyishimo n’abashoramari bakorera hafi aho bakabibonamo inyungu.
Harerimana Eric, umwe mu bakunzi ba ruhago, avuga ko iyi stade nshya izabafasha kongera kuryoherwa n’umupira bari barabuze igihe kirekire. Ati: “Igikorwa cyo kubaka Stade ya Gicumbi twari tumaze igihe tugitegereje, kuba irimo kubakwa bizongerera imbaraga ikipe yacu, bitume n’urubyiruko rujya kwidagadura. Ni ibyishimo bikomeye kuri twe.”
Abakora ubucuruzi hafi ya Stade na bo bavuga ko biteze umusaruro ugaragara ukomoka ku baturage n’abafana bazajya bitabira imikino n’ibindi.
Uwamahoro Jeanne Gentille, ukorera hafi y’ahubatswe Stade, avuga ko harimo amahirwe mashya.
Ati: “Abakora ubucuruzi hafi ya Stade na bo bavuga ko biteze umusaruro ugaragara ukomoka ku baturage n’abafana bazajya bitabira imikino n’ibindi.
Uwamahoro, ukorera hafi y’ahubatswe Stade, avuga ko harimo amahirwe mashya. Ati: “Nk’abacuruzi, twiteze kubona abakiliya benshi. Stade izazana abantu, bityo twinjize amafaranga ubundi mu mpera z’icyumweru (week-end), niba umuntu yinjizaga nka 70 000 Ni amahirwe mu gihe habaye umukino cyangwa ibindi birori yakwikuba kabiri. Nk’abacuruzi, twiteze kubona abakiliya benshi. Stade izazana abantu, natwe ubucuruzi buzazamuka. Ni amahirwe twishimiye cyane.”
Umuyobozi w’ikipe ya Gicumbi FC, Urayeneza John, avuga ko kuba Stade ya Gicumbi igiye kurangira kubakwa ari intambwe ikomeye mu iterambere ry’ikipe, nkuko abisobanura muri aya magambo. Ati: “Ibi bikorwa bifungura imiryango mishya y’iterambere ry’Umuryango wa Gicumbi FC. Tuzabona ahantu heza abakinnyi bitoreza cyane ko ubu tumaze iminsi dukodesha aho gukorera imyitozo, kandi ni kure y’abakunzi benshi ni naho twakirira imikino, twizere rero n’iterambere ry’abakinnyi bacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yemeza ko uyu mushinga uzagira uruhare rukomeye mu guteza imbere siporo n’ubukungu. Yagize ati: “Iyubakwa rya Stade ya Gicumbi ni igikorwa cy’ingenzi mu iterambere ry’Akarere. Tuzaba dufite ahantu ho kwakirira amarushanwa mu Karere, binafashe urubyiruko mu myidagaduro tubone naho turerera impano z’abato ibyo byose n’iterambere rya siporo.”
Stade ya Gicumbi, itegerejweho kwakira imikino y’amakipe yo mu cyiciro cya mbere ndetse n’ayandi marushanwa y’Igihugu. Abatuye Akarere n’abafana b’umupira w’amaguru bose baravuga ko iyi ari intangiriro y’ibihe bishya bya ruhago muri Gicumbi.
