Gicumbi: Uburembetsi bwa kanyanga bukomeje gushyira urubyiruko mu kaga
Imibereho

Gicumbi: Uburembetsi bwa kanyanga bukomeje gushyira urubyiruko mu kaga

NGABOYABAHIZI PROTAIS

November 10, 2026

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi, by’umwihariko abatuye mu bice bihana imbibi n’igihugu cya Uganda, barasaba urubyiruko kureka uburembetsi bwa kanyanga, bakavuga ko ubu bucuruzi butuma bamwe bishora mu bikorwa bibashyira mu kaga, abandi bakisanga mu bihombo no gufungwa aho kwiteza imbere.

Ibi babivuga nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 10 Ugushyingo 2026, Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi, ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, Barugahare Egide, umwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Kaniga, avuga ko ubuyobozi bukomeje gushishikariza urubyiruko gukora no kwihangira imirimo, ariko hakaba hari bamwe bagikomeje kwinangira, bagahitamo uburembetsi aho gushaka ibikorwa bibateza imbere.

Avuga ko ikibabaje kurushaho ari uko bamwe mu barembetsi baza muri ako gace baturuka mu yindi Mirenge, bakaza gukora urugendo rurerure bagamije gutunda kanyanga, ibintu abona ko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati: “Birababaje kubona urubyiruko rufite imbaraga zo gukora, ariko rukazikoresha mu gutunda ibiyobyabwenge. Abenshi baza hano baturutse mu Karere ka Gicumbi no mu tundi duce, barimo abaturuka mu Mirenge ya Mukarange, Byumba na za Kisaro, aho gukora urugendo rurerure bajya gushaka amafaranga mu buryo butemewe, bakwiye guhera ku bike bafite bagashaka umurimo ubateza imbere.”

Akomeza avuga ko uburembetsi atari uburyo burambye bwo kubona amafaranga, kuko umuntu ashobora kuyashaka muri ubwo buryo akazisanga mu buroko cyangwa yaragize ubumuga bitewe n’impanuka agira mu gihe ahunga inzego z’umutekano.

Karugwiza Joyce na we avuga ko kimwe mu bibazo bibangamiye aka gace ari bamwe mu basore bacumbikira abarembetsi baba baje gutunda kanyanga bayikuye muri Uganda, mu gace ka Rwene.

Avuga ko abo bacumbikira abarembetsi na bo baba bagize uruhare mu gukomeza ubu bucuruzi butemewe, kuko baba babafasha kubona aho barara n’aho bategurira ingendo zo gutunda ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Hari abasore bo muri aka gace bacumbikira abarembetsi baba baje gutunda kanyanga muri Uganda, i Rwene. Ibyo na byo ni uburyo bwo kubafasha gukomeza ubwo bucuruzi. Ikibabaje ni uko hari abamaze kugira ubumuga kubera kwiruka bahunga inzego z’umutekano, abandi bagafungwa cyangwa bagacibwa amande, bigatuma imiryango yabo ikomeza kubaho mu bukene. Turasaba urubyiruko guhitamo imirimo itarushyira mu kaga.”

Aba baturage bahuriza ku kuba uburembetsi bushobora kugaragara nk’uburyo bworoshye bwo kubona amafaranga mu gihe gito, ariko ingaruka zabwo zikaba zishobora kumara igihe kirekire.

Uretse kuba umuntu ashobora gufungwa, ashobora no guhura n’impanuka, kugira ubumuga, gutakaza umutungo cyangwa guteza umuryango we ibibazo by’ubukene.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru ivuga ko abantu batatu bafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kaniga kugira ngo bashyikirizwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakurikiranwe hakurikijwe amategeko.

Polisi ikomeza kuburira abishora mu bikorwa byo gukora, gucuruza, gutunda, kubika no gukwirakwiza ibiyobyabwenge ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, igasaba abaturage kugira uruhare mu kubikumira batanga amakuru ku babikora.

Chief Inspector of Police (CIP) Ignace Ngirabakunzi, mu butumwa bugenewe abaturage, asaba urubyiruko kudashakira imibereho mu biyobyabwenge, ahubwo rugahitamo imirimo yemewe n’amategeko,

Ku rubyiruko, ibi bikwiye kuba isomo  bakamenya ko amafaranga abonetse mu buryo butemewe atari iterambere, cyane cyane iyo ashobora gutuma umuntu atakaza ubuzima, ubwisanzure n’amahirwe yo kubaka ejo hazaza he. anashishikariza abaturage gufasha ababa babaswe na byo kubona ubujyanama n’ubufasha bwo kubireka.

Yagize ati: “Tuributsa urubyiruko ko gutunda cyangwa gucuruza kanyanga atari akazi ko kwihangira imirimo, ahubwo ari icyaha gishobora kuruteza igifungo no kurwangiriza ejo hazaza. Turasaba ababyeyi n’abaturage kudaceceka igihe babonye ibikorwa nk’ibi, ahubwo bakajya batanga amakuru ku gihe kugira ngo ababikora bakumirwe, abafite ikibazo cyo kubatwa n’ibiyobyabwenge bafashwe kubireka.”

Akenshi abarembetsi bo muri Gicumbi baba ari urubyiruko
Abarembetsi bari binjiranye litiro 1000 za kanyanga bazikura muri Uganda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA