Uburyo bukomatanyije bwo kubungabunga ibidukikije harimo gutera no gusazura amashyamba, guca amaterasi, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, inyubako zitangiza ibidukikije, gutera icyayi cy’imusozi n’ikawa, gukoresha Imbabura zirondereza ibicanwa byafashije abatuye Akarere ka Gicumbi guhindura ubuzima.
Ibyo abaturage babigarutseho bagaragaza inyungu bakesha ibikorwa bagejejweho n’umushinga Green Gicumbi, aho Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2020 hatangiye ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere byatangijwe mu mirenge icyenda ikoreramo uwo mushinga.
Gusazura no gutera amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka
Mu rwego rwo kubungabunga amashyamba ku buryo burambye hanagabanywa ibicanwa biyakomokaho ndetse hanagabanywa ibicanwa biyakomokaho,abaturage bavuga ko kuvugurura amashyamba no gutera ibiti byabahinduriye ubuzima kuko basigaye babona umusaruro mwiza, basarura amasiteri aruta aya mbere babonaga batarayasazura.
Maniriho Joseph yagize ati: “Mbere, ishyamba rishaje nari mfite nakuragamo ibiti bwo gucana gusa n’imishingiriro, nta musaruro nabonaga nshobora kugurisha, ariko ubu aho nasazuriwe n’umushinga Green Gicumbi, nzasarura ku buryo nzabona amasiteri yo kugurisha, kuko mbona ishyamba ari ryiza nikenure. Ubuzima buzahinduka bube bwiza.”
Hegitari zirenga 2 050 z’amashyamba yarasazuwe, hakoreshejwe ingemwe nziza kandi zihanganira ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.
Imbabura zironderereza ibicanwa zirenga 31 000 zahawe imiryango itishoboye mu rwego rwo kugabanya itemwa ry’amashyamba no kugabanya imyuka ihumanya ikirere
Kugeza mu 2020, mu Karere ka Gicumbi, hegitari 23 024 zari ziteyeho amashamba na egitari 1 358 z’ubutaka buhingwa zateweho ibiti bifata ubutaka.
Hanatanzwe muvelo 100 nini zigabanya icicanwa zahawe ibigo by’amashuri zafashije mu kugabanya ibicanwa n’amafaranga yakoreshwaga mu kugura inkwi zo gutekera abanyeshuri.
Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, avuga ko uretse kuba ibiti bifata ubutaka, ibivangwa n’imyaka binagaburirwa amatungo kandi bikubaka n’imyunyungugu mu butaka kuko ibibabi byabyo bihinduka ifumbire.
Yagize ati: “By’umwihariko kuri site ya Nyaruka abahinzi- borozi bakunze ibi ibiti, bigishijwe ko birwanya isuri itwara ubutaka, ariko by’umwihariko ibiti bivangwa n’imyaka bigaburirwa amatungo, bikongera intungamubiri amatungo akagira umukamo mwinshi, bikanavamo imishingiriro yasaza ikavamo n’ibicanwa.”
Guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe
Ubuhinzi bukorwa mu buryo habungabungwa ibidukikije, hacibwa amaterasi, yatumye ubutaka butongera gutembanwa n’isuri bizamura umusaruro w’abaturage.
Mukandayisenga Florence, utuye mu Muudugudu wa Humura, Akagari ka Nyaruka, mu Murenge wa Cyumba yavuze ko guhinga ku materasi byabafashije kubona umusaruro mwiza.
Yagize ati: “Green Gicumbi iyaje kuducira indinganire, mbere isuri yaturukaga ruguru iriya ubutaka ikabushokana, hamaze gukorwa indinganire, ubutaka ntibwongeye kugenda, umusaruro wariyongereye, [….] Mbere nezaga nk’ibilo 40 cyangwa 50 by’ibishyimbo n’ingano ariko nyuma yo kubona indinganire nsarura ibilo 200, ibilo magana atatu by’ingano.”
Mu mushinga Green Gicumbi hakozwe hegitari 600 z’amaterasi y’indinganire, hegitari 850 z’amaterasi yikora na ha 3000 zakozweho imiringoti hanaterwa ubwatsi n’ibiti bivangwa n’imyaka ku misozi ihanamye irenze 55% naho hegitari 13057 ziriho ibiti bivangwa n’imyaka.
Hatewe ikawa kuri hegitari 40 yo ku musozi, yihanganira imihindagurikire y’ibihe hagamijwe guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe no kongera umusaruro w’ikawa. Abahinzi 137 ni bo baterewe ikawa yo ku musozi birimo abagabo 93 n’abagore 44.
Hegitari 50 zateweho icyayi cyo ku musozi, cyihanganira imihindagurikire y’ibihe hagamijwe guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe imyuzure yibasiraga abafite icyayi mu gishanga cya Mulindi no kongera umusaruro w’icyayi. Abahinzi barenga 500 baterewe icyayi cyo ku musozi.
Munyaneza Leonidas umucungamutungo wa koperative ihinga icyayi mu gishanga cya Mulindi yatangiye mu 1962, yavuze ko bagiye batakaza ubutaka mu 2014, mu 2019 bitewe no kuba hahanamye.
Kagenza yavuze ko uburyo bukomatanyije mu kubungabunga ibidukikije no kubaka ubudahangarwa birushaho kuba ingirakamaro.
Yagize ati: “Uburyo bukomatanyije ni ingenzi kuko urugero nk’amaterasi, arinda ubutaka gutwarwa n’isuri, hanaterwaho ibiti bigafata imyuka mibi ihumanya ikirere kandi bikanazamura umusaruro.”
Imiturire yihanganira imihindagurikire y’ibihe
Hubatswe Imidugudu 2 y’icyitegererezo yatujwemo imiryango 100 yimuwe ahantu hashyiraga ubuzima bwabo mu kaga (mu manegeka). Iyo Midugudu yubatswe mu buryo burambye kandi bugezweho mu Mirenge ya Kaniga na Rubaya.
Izo nzu zubatswe mu buryo bugezweho, bwihanganira ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe kandi amazi aturuka ku bisenge arafatwa 100%, hakoreshejwe ibigega binini byubatse munsi y’ubutaka.
Hubatswe ibigega 2,017 bifata amazi y’imvura aturuka ku bisenge by’inzu z’abaturage byafashe amazi angana na 3 251 m3 n’ibigega 169 binini bifata amazi aturuka ku nyubako z’ubuyobozi, amasoko, imidugudu, ibitaro, ubuhunikiro, greenhouse bifata amazi angana na 4 565m3, hagamijwe kurwanya isuri no kuyakoresha mu mirimo inyuranye, harimo n’ibyara inyungu.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko uwo mushinga wafashije abaturage guhindura imyumvire ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije.
Ati: “Abaturage basobanukiwe akamaro ko kubungabunga ibidukikije binyuze mu buryo bw’ibikorwa bitandukanye, uciye amaterasi, isuri ntibutware kandi umusaruro ukaba mwinshi.
Umushinga wa Green Gicumbi ukorera mu Mirenge 9 (Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige) yo mu Karere ka Gicumbi ifite aho ihuriye n’icyogogo cy’umugezi wa Muvumba. Umushinga wa Green Gicumbi ufite intego yo kubakira ubudahangarwa abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru.
Umushinga Green Gicumbi uzamara imyaka itandatu, ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (Rwanda Green Fund), washowemo asaga miliyari 32 Frw yatanzwe n’Ikigega gitera inkunga imishinga yo guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe (GCF).