Gicumbi: Urubyiruko rurasaba kongererwa ibikorwa biruhuza bikarurinda ibiyobyabwenge
Ubukungu

Gicumbi: Urubyiruko rurasaba kongererwa ibikorwa biruhuza bikarurinda ibiyobyabwenge

KWITONDA Clarisse

March 26, 2026

Urubyiruko rwo mu Mirenge ikora ku mipaka rurashima ko rwegerejwe bimwe mu bikorwa remezo by’ibanze rwajyaga gushakira mu bindi bihugu, icyakora rukavuga ko bikeneye kongerwa cyane cyane mu Mirenge bigaragara ko bikiri bike.

Uwajeneza Anitha umwe mu rubyiruko rukora ubucuruzi bw’imiti y’amatungo n’inyongeramusaruro mu Murenge wa Kaniga ugizwe n’Utugari twose dukora ku gihugu cya Uganda, avuga ko bifuza ibyatuma barushaho kwihangira imirimo kuko aho babisanga ari kure yabo bikaba byasunikira bamwe kujya kubireba hakurya y’imipaka.

Ati: “Twese tugerageza gushaka icyo twakora ariko nanone tugahura n’imbogamizi zaho turangurira bimwe mu bikenewe hano, kuko usanga tubigeza aha byazamuye igiciro ariko tubaye twegerejwe ibyo ducuruza cyangwa hakagenda hiyongera n’ibikorwa hano byadufasha. Usanga bamwe muri twe banahitamo kujya kubishakira hakurya y’umupaka.”

Habakurama Felix uhagarariye urubyiruko mu Murenge wa Kaniga ashima ko hari ibikorwa byabahaye imirimo nko gukora imihanda, imboni z’umutekano n’ibindi.

Ibi byose byaduhaye icyo gukora sibyo gusa kuko byatumye abensi bahuga ntibajya mu biyobyabwenge ariko hari ibindi bigikenewe nkuko akomeza abivuga.

Umuyobozi w’Inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Gicumbi Basesayose Telesphore yemeranya na bo ariko kandi kuri ubu icyo iri kurufasha ni ukurwereka amahirwe rufite rwaba rubyaza umusaruro.

Ati: “Ibyo bavuga ni byo rwose turabegera tukabereka amahirwe abakikije nk’iyi mishinga ya Green Gicumbi, imishinga y’ubuhinzi, ndetse no kwihangira imirimo ubundi kandi kwibumbira mu makoperative bakagana ibigo by’imari, tugomba kwishakamo ibisubizo kuko hari amahirwe ya YOUTH CONNECT, AGUKA n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel agaruka kuri ibi byifuzo by’urubyiruko, we arusaba kuba rukora imishinga mito, naho ibyifuzo binini bikazatekerezwaho mu igenamigambi riri imbere.

Ati: “Urubyiruko rufite amahirwe, ikindi hari n’amashuri y’imyuga turifuza ko bakongera ubumenyi, nk’ubu mu biri kwihutirwa harimo kubaka agakiriro kandi turanahamagarira abashoramari kuza kuko Gicumbi hari aho gukorera heza, urubyiruko niruhere kuri bito tubashyigikire tugende twagura, ibisaba imbaraga bijye mu igenamigambi.”

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu twagejejwemo imishinga yunganira abaturiye imipaka izwi nka Border Projects hagamijwe korohereza abahatuye kubona serivisi hafi yabo ndetse hakaba hari gahunda yo kongera iyo mishinga.

Uwajeneza Anitha umwe mu rubyiruko rukora ubucuruzi bw’imiti y’amatungo n’inyongeramusaruro

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA