Uzabakiriho Gervais, w’imyaka 52, utuye mu Murenge wa Shangasha, Akagari ka Shangasha mu Karere ka Gicumbi, wahoze ari umuyede, ubu yoroye inka zimuha litiro 250 ku munsi, zikamwinjiriza amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2 ku kwezi, abikesha gahunda ya Girinka.
Uyu mugabo avuga ko yakuze ari imfubyi, mu muryango wabo nta nka bigeze, kandi kubona amata byari inzozi. Akenshi yakoraga imirimo y’ubuyede mu baturanyi, nta cyo yashoboraga kwizigamira.
Ati: “Nakuze ndi umukene, data yapfuye nkiri mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Ubuzima bwanjye bwo kwiga bwarangiriye mu mwaka wa munani kubera ubukene. Nakoraga imirimo y’ubuyede kugira ngo mbeho, ariko nta cyizere cyo gutera imbere nari mfite.”
Uzabakiriho avuga ko ubuzima bwe bwahindutse ubwo mu mwaka wa 2007 yahawe inka muri gahunda ya Girinka. Iyo nka yabyaye inyana ebyiri. Ubu afite inka zisaga 20, zimuha umukamo w’amata ungana na litiro 250 ku munsi, umwinjiriza miliyoni 2 Frw buri kwezi.
Uzabakiriho avuga ko gahunda ya Girinka yamuhaye amahirwe yo kubaka ubuzima bushya.
Yagize ati: “Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yanyoroje inka muri 2007, ibyo byahinduye amateka yanjye. Ubu mfite imodoka ebyiri, inzu igezweho ifite agaciro ka miliyoni 44 Frw, kandi mbasha gutanga akazi ku bantu barenga batandatu. Abana banjye biga muri kaminuza zigenga, byose mbikesha ubworozi bwangejeje no ku buhinzi bwa kinyamwuga, kuko naguze amasambu afite agaciro katari munsi ya miliyoni 100”
Kuri ubu Uzabakiriho atanga akazi ku baturanyi be, akabafasha kuzamura imibereho yabo nk’uko Uwimana Jeannette, umwe mu bakozi be abivuga
Yagize ati: “Nkora hano mu mirima ya Uzabakiriho; nkahembwa ibihumbi 80 Frw buri kwezi. Ubu mbasha kwishyurira abana banjye amashuri maze no kuvugurura inzu mbayeho mu buzima bwiza, kubera Girinka ubundi nari nzi ko akazi nyako ari ako gusoroma icyayi. Kuba twabonye akazi bituruka kuri Girinka ni ibintu twishimira cyane.”
Umushumba w’inka za Uzabakiriho yavuze ko ubwo yatangiye gukorera uyu mugabo byatumye ahindura imibereho, yiteza imbere.
Yagize ati: “Maze imyaka ibiri nkorera Uzabakiriho. Mpembwa neza ku buryo maze kuzigama miliyoni 1,2. Ubu nteganya kugura ikibanza nkubaka inzu yanjye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, ashimangira ko urugero rwa Uzabakiriho ari isomo rikomeye, akurikije urugendo uyu mworozi yakoze.
Yagize ati: “Gahunda ya Girinka yashyiriweho abaturage nk’urufunguzo rw’iterambere. Kubona umuntu wigeze kuba umuyede none akaba yinjiza miliyoni 2 ku kwezi kandi atanga akazi ku baturanyi be, bigaragaza neza uburyo imiyoborere myiza ifasha abaturage kuzamuka mu bukungu, kandi dusaba n’abandi kumva ko amafaranga bajya bifuza ari mu biganza byabo basabwa gukora gusa.”
Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2006, igamije gufasha imiryango ikennye kubona amata, kunoza imirire, kongera ifumbire y’imborera no guteza imbere ubukungu bushingiye ku bworozi.
Ubu imiryango ibihumbi bisaga 400 hirya no hino mu gihugu yamaze kwivana mu bukene biciye muri iyi gahunda, kandi abayigize bagaragaza impinduka zifatika mu mibereho yabo.