Kuri sitasiyo ya RIB ya Bukure mu Karere ka Gicumbi hafungiye Byankundiye Emmanuel w’imyaka 27 akekwaho kwica umugore we Mutuyimana Euphrasie w’imyaka 32 bari bamaranye imyaka 9 babana bitemewe n’amategeko, amuziza ko asanze ahata ibirayi by’imbuto ngo abiteke.
Byabereye mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Giti, mu Karere ka Gicumbi, mu ma saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Gashyantare 2026.
Ngiruwonsanga Gratien, yabwiye Imvaho Nshya ko amakimbirane y’uyu mugabo n’umugore yari amaze imyaka 3 buri wese ashinja undi kwaya umutungo w’urugo., bari bafitanye abana 2 b’abahungu, umwe w’imyaka 8 n’undi w’imyaka 3.
Avuga ko bashyamiranaga cyane bejeje cyangwa umwe hari aho yagiye guca inshuro akabona amafaranga, baba batayafite bagatuza.
Intandaro y’ubu bwicanyi, nk’uko Ngiruwonsanga yakomeje abibwira Imvaho Nshya, ni amafaranga 23 500 umugore yari yagurishije ibirayi ayahisha munsi y’uburiri, umugabo arabimenya arayahiga kugeza ayaguyeho arayatwara.
Umugore yabonye umugabo akomeza kwisirisimba mu nzu akubita agatima kuri ya mafaranga agiye kuyareba asanga umugabo yasasuye uburiri ayakuramo arayatwara. Umugore agira umujinya afata igare bari bafite arijyana kuribitsa ku muturanyi wabo, umugabo arishatse ngo arijyane aho yari agiye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare araribura.
Yaribajije umugore undi amubwira ko arimuha ari uko na we amuhaye amafaranga ye. Intonganya zatangiye ubwo, baziraramo bituma umugore yivumbura ntiyanateka ngo barye, baraburara n’abana.
Ngiruwonsanga ati: “Mu ma saa moya z’igitondo z’uyu wa Mbere, umugabo yanzindutse aje kundegera umugore we ambwira ko yanze kumuha igare rye, nshaka abaturanyi tujya kubunga. Mu kubaganiriza umugabo yemeye kumuha ayo mafaranga anamwongera andi ngo yo guhaha, yose hamwe aba amafaranga 40 000.’’
Yongeyeho ati: “Umugore ayabonye yaturangiye aho iryo gare riri turarizana turiha umugabo, dutaha tubasize mu rugo tuzi ko biyunze birangiye, umugabo abwiye umugore guteka ngo barye kuko baburaye, umugore atubwira ko agiye guhata ibirayi agateka akanagaburira abana bari baburaye kubera izo ntonganya.’’
Bakigenda umugabo yafashe rya gare ajya kurigurisha mu wundi Mudugudu bamuha amafaranga 65 000. Yageze mu rugo asanga umugore ahata ibirayi by’imbuto, umugabo amubaza impamvu ahata imbuto bari kuzatera kandi yamusigiye amafaranga yo guhaha, barongera barashyamirana.
Muri uko gushyamirana umugabo yahaye ba bana bari kumwe na nyina amafaranga yo kujya kugura ibyitwa Supadipe bashyira mu mazi bikaba umutobe bakanywa. Bagiye abandi basigara muri uko gushyamirana, umugabo ni bwo yafataga umuhini w’isekuru awukubita umugore mu mutwe.
Abana bagarutse basanga nyina yapfuye se yagiye, baguma aho bararira, kugeza abatabaye baje bafata umuto baramutwara umukuru aba ari we usigarana na nyina, kugeza igihe abo mu muryango wabo baziye kumutwara.
Ati: “Yawumukubise mu mutwe umugore yari yicaye aho mu nzu imbere y’icyumba cy’abana ari ho ahatira ibirayi ahita apfa. Umugabo yahise ajya kwa mukuru we abwira umugore w’uwo mukuru we ati Ndamusoje nanze agasuzuguro ke ka buri gihe.”
Avuga ko akimara kumubwira atyo, muri ya mafaranga 65 000 yari yagurishije igare yamuhayemo amafaranga 61 000 amubwira ko ari ayo kugura isanduku yo gushyingura uwo mugore we, andi 4 000 ngo akazayagura buji nagera mu igororero, ngo aranamubwira ati ‘Ubuzima bwanjye ngiye kubusoreza ku mpungure aho guhora nsuzugurwa.’
Akomeza avuga ko uwo mugore yahise atabaza, abaturage barimo na Mudugudu baje basanga umugabo yicaye ku muhanda hafi y’urugo rwe arababwira ati ‘Namusoje mugende murebe. Nta n’aho njya munjyane aho mushaka cyangwa munkoreshe icyo mushaka.’
Avuga ko bahise bamujyana ku Biro by’Umurenge wa Giti, inzego z’umutekano zimujyana kuri sitasiyo ya RIB ya Bukure, umurambo RIB imaze kuhagera hanzurwa ko ujyanwa mu bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti, Bangirama JMV yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mugabo yashyikirijwe Sitasiyo ya RIB ya Bukure.
Ati: “Yahise afatwa ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Bukure, umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma, abana bajyanwa mu miryango turakomeza kubakurikiranirayo.”
Yihanganishije umuryango wagize ibyago, avuga ko muri uyu Murenge banafite indi miryango 40 ibana mu makimbirane, 14 imaze kugaragaza ubushake bwo kuyavamo nyuma yo kuganirizwa, indi iracyagoragozwa.
Yasabye imiryango kwirinda amakimbirane agera aho kwamburana ubuzima, kuko nk’uyu yishe umugore we ubuyobozi bwari bukiva kubunga, ko kwica umugore kuriya ari ubugwari bukabije.