Gihozo yashimye ibigwi bya RDF ayihimbira indirimbo ‘Karame ngabo z’u Rwanda’
Imyidagaduro

Gihozo yashimye ibigwi bya RDF ayihimbira indirimbo ‘Karame ngabo z’u Rwanda’

MUTETERAZINA SHIFAH

August 19, 2025

Umuhanzi ukizamuka mu njyana gakondo yafatanyije na Nziza Francis mu ndirimbo yise ‘Karame ngabo z’u Rwanda’ avuga ko yayikoze mu rwego rwo kuzishimira ubwitange bwazo.

‎Uyu mukobwa ufatanya ubuhanzi bw’indirimbo n’ubusizi, avuga ko ari igitekerezo cyamujemo yitegereje ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda akabona nta kindi afite cyo kubaha nk’ishimwe.

‎Yagize ati: “Indirimbo yitwa ‘Karame ngabo z’u Rwanda’, impamvu nayise gutyo ni uko nazifurije kurama, nitegereje Igihugu turimo cyuje umutekano n’amahoro, ndeba uburyo ingabo z’u Rwanda ari zo zituma turyama tugasinzira, tukabyuka dufite amahoro,umuntu akagenda ntacyo yikanga, bintera kubahimbira indirimbo, bakwiye ibirenze ariko nta kindi gihembo nabona, mbakorera indirimbo mu rwego rwo kubashimira.”

‎Akomeza avuga ko uretse kuba yarayikoze mu rwego rwo kubashimira ariko atari we wenyine cyangwa Abanyarwanda gusa bashimira ingabo z’u Rwanda, ahubwo bigera no mu mahanga.

‎Ati: “Mu gitero cya nyuma twararirimbye ngo dufatanye twese twubake u Rwanda, iyo habaye Umuganda usanga RDF bakora ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye, kuvura abarwayi n’ibindi bikorwa bitandukanye bifitiye sosiyete akamaro bafatanya n’abaturage kuba usanga badaheza abantu ahubwo bagafatanya, birushaho kubaka Igihugu.”

‎Akomeza agira ati : “ Hari ahandi turirimba tuti aho mugeze  hose amahoro arahataha,  umugabo ni Sudani, Mozambique na Santarafurika, aho twagaragazaga ibigwi by’ingabo z’u Rwanda aho bagenda bagarura amahoro hatandukanye ntibashimirwa n’Abanyarwanda gusa ahubwo bashimwa n’Isi yose.”

‎Gihozo ashimira Nziza Francis yitabaje mu gukorana iyo ndirimbo, kuko yamugaragarije ubupfura akamwemerera gukorana atamugoye nk’uko abandi bahanzi bakuru babigenza.

‎Ati: “Gufatanya na Nziza byanyeretse ko ari imfura kubera ko namugejejeho igitekerezo abyumva vuba, ntabwo ari umuntu wikomeza sinzi uko namusobanura ni umuntu wuje ubumutu muri we.”

‎Gigozo aravuga ibi mu gihe iyi ndirimbo ari iya kabiri akoranye n’uwo muhanzi, nyuma y’iyo bise ‘Ntibizongera’ yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baherukaga gushyira ahagaragara muri Mata.

Gihozo avuga ko ingabo z’u Rwanda zishimwa n’amahanga yose kubera ibikorwa byazo

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA