Gineya Conakry: Abantu 8 bishwe n’igisasu cyaturikiye mu bubiko bwa lisansi
Mu Mahanga

Gineya Conakry: Abantu 8 bishwe n’igisasu cyaturikiye mu bubiko bwa lisansi

KAMALIZA AGNES

December 19, 2023

Polisi ya Gineya Conakry yatangaje ko abantu umunani bishwe n’igisasu cyaturikiye mu bubiko bwa lisansi kuri uyu wa mbere, mu murwa mukuru wa Gineya Conakry n’ abandi 84 barakomereka.

Umuyobozi wa Polisi yavuze ko uyu mubare ari uw’agateganyo kuko hagikomeje gushya.

Reuters yatangaje ko iki gisasu cyahungabanyije akarere ka Kaloum gaherereye mu mujyi wa Conakry, bituma  abantu babarirwa mu magana bahunga ako gace.

Inkongi y’umuriro ikomeye n’umwotsi mwinshi cyane byagaragariraga   nko mu bilometero byinshi ubwo abashinzwe kuzimya umuriro bihutiraga kujya muri ako gace, gutanga ubutabazi.

Amakamyo menshi yari atwaye ibigega bya peteroli aherekejwe n’abasirikare n’abapolisi byavanywe mu bubiko igitaraganya.

Gusa Umuvugizi wa Guverinoma ntabwo yahise aboneka ngo atange ibisobanuro burambuye ku byabaye.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA