Gira Paul Kagame – indamukanyo ya UDPR
Amakuru

Gira Paul Kagame – indamukanyo ya UDPR

KAYITARE JEAN PAUL

May 18, 2024

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite mu Rwanda yahumuye. Hirya no hino mu gihugu, mu nteko zihuza abaturage n’ahandi henshi bahurira baganira kuri gahunda za Leta bitsa ku itariki 15 Nyakanga 2024.

Kuri iyi tariki ni bwo mu Rwanda hazatorwa Perezida wa Repubulika n’Abadepite.

Amatora mu Rwanda afatwa nk’ubukwe aho buri muturarwanda amatora ayafata nk’umunsi mukuru udasanzwe.

Ni byo kuko hamwe na hamwe ku Isi, ahenshi hari aho usanga amatora avuze gusenya ibikorwa remezo, imvururu zikurikirwa no kubura ubuzima kuri bamwe ndetse intambara zikavuka ubwo.

Rimwe mu mashyaka ashyigikiye Umuryango FPR Inkotanyi ryatangaje indamukanyo ikwiye gukoreshwa mbere y’amatora muri Nyakanga, nk’ikimenyetso cyo gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi.

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) bubinyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, bwavuze ko kugeza ubu indamukanyo ari ‘Gira Paul Kagame’ undi agasubiza agira ati ‘Ijabo riduhe ijambo’.

Ishyaka UDPR ryiteguye gutora Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, hanyuma rikikomereza mu iterambere.

Rikomeza rigira riti: “Indamukanyo ya UDPR igira iti “Gira Paul Kagame” tugasubiza tuti “Ijabo riduhe ijambo”; “Gira FPR” tukikiriza tuti “Abanyarwanda duhorane Agaciro” Kagame Paul oyeeee!”.

Depite Nizeyimana Pie, Perezida wa UDPR, yabwiye Imvaho Nshya ko bashyigikiye iterambere igihugu kigezeho bityo batazahwema gushyigira ibyiza byagezweho biturutse ku miyoborere myiza.

Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakiriye kandidatire ya Paul Kagame nk’umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.  

Mu myaka itanu iri imbere (2024-2029), Umuryango FPR Inkotanyi uzakomeza kwibanda ku iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda bose, by’umwihariko uhe urubyiruko umwanya mu bikorwa by’iterambere hagamijwe kubaka igihugu cyubashywe, gitekanye kandi gifite ubushobozi bwo kwigobotora inzitizi zose.

Depite Nizeyimana Pie, Perezida w’Ishyaka UDPR, ubwo yari mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame mu 2017

Amafoto: Internet

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA