Gisa Cyinganzo yagaragaje ko 2026 ari iyo gukora cyane
Amakuru

Gisa Cyinganzo yagaragaje ko 2026 ari iyo gukora cyane

MUTETERAZINA SHIFAH

January 2, 2026

Umuhanzi Gisa James, uzwi mu muziki nka Gisa Cyinganzo yagaragarijwe urukundo n’abitabiriye ‘The New Year Groove’ atangaza ko 2026 ari umwaka wo gukora cyane.

Uyu muhanzi wari umwaze igihe kinini atagaragara mu muziki yagarutse mu ijoro ry’itariki ya 01 Mutarama 2025 ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo The Ben yahuriyemo na Bruce Melodie.

Akigera ku rubyiniro Gisa Cyinganzo yakiranywe urugwiro ubwo yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo Genda ubabwire, n’izindi zose zishimiwe.

Mbere y’uko aririmba iyo yise ‘Uruyenzi’ Gisa yabasabye kuyiririmbana na we.

Ati:” Mumeze neza?Ndashaka ko turirimbana, Ndashaka ko munyereka urukundo.Imana yampinduriye ubuzima uyu ni umwaka wo gukora neza.”

Gisa Cyinganzo yasabye The Ben ko yamuha amahirwe akongera gutaramira Abanyarwanda mu rwego rwo kumuha ikaze nanone nyuma y’ibihe bitoroshye byo kubatwa n’ibiyobyabwenge.

Mu biganiro bitandukanye Gisa yagiye agaragaza uko yigeze kubatwa no gukoresha ibiyobyabwenge ndetse bikamusubiza inyuma mu gukora umuziki icyakora kuri ubu avuga ko atazongera kwicisha abakunzi be irungu.

Kugeza ubu Gisa Cyinganzo amaze gushyira hanze indirimbo nshya nyuma yo kugaruka mu muziki zirimo Nzaguhisha, Kumutima, n’izindi avuga ko arimo gukoraho.

Gisa Cyinganzo yagaragarijwe urukundo rudasanzwe muri BK Arena

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA