Bamwe mu bahinzi b’igihingwa cy’ibigori mu Karere ka Gisagara by’umwihariko abakorera ubuhinzi mu gishanga cya Duwani, bavuga ko kuri ubu bashishikajwe no kurwanya nkongwa ikunze kwibasira ibigori, bikabagusha mu gihombo.
Munyangoma Evariste umwe muri abo bahinzi avuga ko impamvu bahagurukiye kurwanya nkongwa, ari uko iyo bidakozwe ibigori bikiri bito kuyikuramo bimaze gukura bitaborohera.
Ati: ” Ubu ni bwo bishoboka kurwanya nkongwa ibigori bikiri bito, kuko iyo bimaze gukura usanga bitugora kuyikuramo, ahanini iba yamaze kumunga ikigori, niyo mpamvu rero twatangiye kuyirwanya hakiri kare”.
Mugenzi we Maniragaba Vincent na we uhinga muri icyo gishanga cya Duwani avuga ko umwaka ushize yatinze gukuramo nkongwa, maze imurira ibigori bimutera igihombo.
Ati: ” Ubu natangiye kuyirwanya kare, kuko nkongwa yarampombeje umwaka ushize kubera gutinda kuyirwanya ngasanga ibigori irimo kubicamo kabiri ku buryo nahombye are zigera kuri zirindwi kubera nkongwa yari yabiriye.”
Umuyobozi w’ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Karere ka Gisagara Banganirora Reverse avuga ko ibyo aba bahinzi bakora ari byiza kuko kurwanya nkongwa mu bigori bikorwa ibigori bikiri bito.
Ati: ” Abahinzi ibyo bari gukora ni byo, kuko babwirizwa kurwanya nkongwa nk’icyonnyi hakiri kare ibigori bitarakura. Ikindi nyuma yo gutera ibigori ikiba gusigaye ni ukubyitaho hibandwa ku kurwanya ibyonnyi ibyo ari byo byose bishobora kubatura mu gihombo, ari nabyo tubasaba kuko Igihingwa iyo kitaweho kare gitanga umusaruro.”
Uyu muyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Karere ka Gisagara, akomeza avuga ko muri iki gihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2024-2025, muri aka karere Igihingwa cy’ibigori bagihinze ku buso bugera kuri hegitari 6 540, mu gihe kuri ubu bari gusarura umusaruro w’ibigori byahinzwe mu gihembwe cya gatatu cy’ihinga cya 2023-2024, kuri hegitari 420, ari nabyo aheraho avuga ko ubuyobozi buri inyuma y’umuhinzi ku kwita ku bihingwa harwanywa ibyonnyi bishobora kubangamira kubona umusaruro.