Gisagara: Abatuye mu Kagari ka Nyabitare ntibazongera gusaba servisi banyagirwa
Imibereho

Gisagara: Abatuye mu Kagari ka Nyabitare ntibazongera gusaba servisi banyagirwa

UWIZEYIMANA AIMABLE

August 13, 2025

Abaturage b’Akagari ka Nyabitare mu Murenge wa Gishubi bavuga ko kuri ubu bakize ingorane bahuraga na zo harimo kunyagirwa bagiye gusaba serivisi ku biro by’Akagali, nyuma yo kuba barabonye biro bishya by’Akagari bifite n’ubwugamo.

Niyonsaba Alphonse wo muri ako Kagali, avuga ko kujya gusaba serivisi batarakwakira ukabura aho wugama imvura cyangwa izuba byabaye amateka iwabo.

Ati: “Tutarubakirwa biriya biro bishya by’Akagali kacu ka Nyabitare, wasangaga tugorwa no gusaba serivisi mu gihe cy’imvura cyangwa ku zuba kuko twaburaga aho twugama, gusa bikaba bitandukanye no kuba kuri ubu dusigaye dusaba serivisi twisanzuye nta kwikanga ngo simbona aho nugama izuba, muri make nta kibazo cy’imvura cyangwa izuba tuzongera guhura nacyo.”

Mugenzi we Mukandori Rosine, avuga ko kubona ibiro bishya by’Akagali kabo ari igisubizo kirambye ku mitangire ya serivisi inoze kuko ntiwakwishimira guhabwa serivisi unyagirwa.

Ati: “Ni byo rwose ubu turishimye kuko mbere twahabwaga serivisi tutisanzuye kubera ko iyo imvura yagwaga wasangaga, tubura aho twugama kubera ibiro by’Akagali byari bishaje, ku buryo kuba dufite ibiro byiza ari igisubizo kirambye ku mitangire imyiza ya serivisi cyane ko tutishimiraga guhabwa serivisi tunyagirwa twabuze aho twugama.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu,Habineza Jean Paul avuga ko gahunda ubuyobozi bw’Akarere bufite ari iyo kugenda buvugurura inyubako zitangirwamo serivisi mu rwego rwo gufasha abaturage guhabwa serivisi nziza kandi itangiwe ahantu heza atanyagirwa.

Ati: “Ni byo koko bariya baturage bo mu Kagali ka Nyabitare nta biro by’Akagali bagiraga kuko wasangaga guhabwa serivisI neza bigorana, baburaga aho banugama izuba cyangwa imvura. Rero nk’uko twabikoze muri kariya Kagali bakabona ibiro byiza, n’ubundi dufite gahunda yo gukomeza kuvugurura inyubako zitangirwamo serivisi, hagamijwe ko umuturage abona serivisi nziza ku gihe kandi akayihererwa ahantu heza atekanye”.

Ibiro bishya by’Akagali ka Nyabitare, bikaba byuzuye bitwaye amafaranga asaga miliyoni 19 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse aho byari ngombwa abatuye ako Kagali, bakaba barakoraga umuganda mu rwego rwo gufatanya n’ubuyobozi gushakira umuti urambye ikibazo bari bafite cyo guhabwa serivisi banyagirwa n’imvura cyangwa bicwa n’izuba.

Inyubako ishaje y’Ibiro by’Akagali ka Nyabitare mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara
Iyo nyubako y’Akagali yari yarangiritse ku buryo mu mvura abaje gusaba serivisi batabonaga aho bugama
Inyubako nshya y’Ibiro by’Akagali ka Nyabitare mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA