Abahinzi bahinga imboga mu gishanga cya Nyabuyongera, Umurenge wa Save, Akarere ka Gisagara, barataka ibihombo baterwa no kuba umusaruro wabo utabona isoko rihagije aho ababagurira babahenda kugeza n’aho ikilo cy’intoryi bakigurisha ku mafaranga y’u Rwanda 60.
Aba bahinzi bavuga ko kuba igiciro cy’ikilo cy’intoryi kitagera no ku mafaranga ijana ari ibintu bibasubiza inyuma mu iterambere, bakaba basaba ubuyobozi kubafasha kubona isoko ritabatura mu gihombo.
Ngayaberura Vincent, umwe muri aba bahinzi, avuga ko bifuza ko iyo bagereranyije n’ibiciro bahabwa ku musaruro w’imboga n’ibyo baba bashoyemo babona bagwa mu gihombo gikomeye.
Ati: “Ni byo rwose ubuyobozi nibudufashe, kuko nk’ubu abaza kutugurira urugero intoryi rimwe na rimwe baduha amafaranga ibihumbi 5000 Frw ku gafuka k’ibiro 50 ubundi bakaza nanone bati turabaha ibihum bi 3000 kuri ako gafuka k’ibiro 50, wabara ugasanga ikilo kimwe cy’intoryi barakitugurira ku mafaranga 100 Frw cyangwa munsi y’aho nyamara tuba twashoyemo abahinzi n’ifumbire tuba twaguze ku giciro cyo hejuru.”
Undi bafatanya ubuhinzi mu Gishanga cya Nyabuyogera, yavuze ko ubuyobozi bubafashije bukababa hafi mu rugendo rwo kubona isoko rizima byabahindurira ubuzima, bakareka kugurisha ibilo 50 by’intoryi ku mafaranga y’u Rwanda 3000 gusa, ni ukuvuga amafaranga 60 ku kilo.
Ati: “Rero abaza kutugurira umusaruro usanga baduha ayo bashaka, ku buryo usanga hari igihe baguha 3000 Frw ku gafuka k’ibilo 50, wabara ugasanga ikiro kimwe cy’intoryi ntago nibura kiguze amafaranga 100 Frw, kandi wabara ifumbire waguze ushyiramo wabara imbuto wabara abahinzi ugasanga nta nyungu, ku buryo ubuyobozi bwadufasha kubona iso rutatugusha mu gihombo.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe ubukungu, avuga ko aba bahinzi bakwiye kwegera ubuyobozi bukabafasha kuko hari amasoko menshi arimo n’ibigo by’amashuri.
Ati: “Hari igihe bariya bahinzi bagirana amasezerano n’abaza kubagurira bigatuma bagwa mu gihombo, rero nibaze begere ubuyobozi kuko amasoko arahari noneho tubahuze, na cyane ko nk’ubu dufite n’ibigo by’amashuri bikenera imboga kandi byabagurira umusaruro ntibahure n’ikibazo.”
Aba bahinzi bakorera ubuhinzi bw’imboga mu gishanga cya Nyabuyigera bagera kuri 800, bakaba bibumbiye muri Koperative Abakoranamurava.
Ubuhinzi bw’imboga babukorera kuri hegitari 109, bakaba babubonamo umusaruro mwinshi ariko ikibazo kikaba amasoko abasubiza inyuma aho kubateza imbere.