Abaturage bo mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Nyange, Akagari ka Nyaruteja, bavuga ko bamaze imyaka ibiri bahangayikishijwe n’ikiraro cyangiritse ku muhanda ubahuza n’utundi duce, bakavuga ko cyabangamiye cyane ubuhahirane n’imibereho yabo ya buri munsi.
Ikimpaye Clementine, utuye mu Murenge wa Nyange, Akagari ka Nyaruteja, avuga ko kiriya kiraro cyangiritse gituma buri muntu ucyambukiraho ahora afite impungenge z’uko yagwamo. Avuga ko cyane cyane abamotari n’abagenda ku magare bahora bafite ubwoba bwo kugwamo.
Yagize ati: “Iyo ibinyabiziga nka moto cyangwa amagare bihanyuze abantu baba bafite impungenge ko byagwamo. Mu bihe by’imvura biba bibi kurushaho kuko aha hantu hakunda kuba isuri. Ababyeyi na twe duhora duhangayitse ku bana bajya ku ishuri cyangwa bavuyeyo, kuko bashobora kugwamo cyangwa se bakagwamo bari gukina.”
Uyu muturage asaba ko iki kiraro cyubakwa mu buryo burambye kugira ngo gishobore gufasha abaturage mu gihe kirekire.
Undi witwa Mukarusaro Domitile utuye muri ako gace na we ashimangira ko iyangirika ry’icyo kiraro ryagize ingaruka zikomeye ku buhahirane bw’abaturage. Avuga ko nubwo muri aka gace hahingwa imyaka myinshi, kuyigeza ku isoko byabaye ikibazo gikomeye.
Yagize ati: “Iki kiraro cyadutandukanyije n’amasoko. Duhinga cyane ariko kugeza umusaruro ku isoko ni ikibazo. Hari n’imodoka yagombaga kuzana amapoto ariko ibura uko yambuka kubera uburemere bwayo. Twanabonye imodoka yigeze kugwamo yikoreye imyumbati irangirika cyane bitewe n’uko ikiraro cyari cyangiritse.”
Hashimimana Deogratias, wo muri ako gace, na we agaragaza akababaro batewe n’iki kibazo kimaze igihe kigera ku myaka 2.
Yagize ati: “Iki kiraro kimaze igihe kinini cyangiritse kandi cyadusubije inyuma mu iterambere. Abaturage bahura n’ibibazo byinshi birimo kubura uko bageza umusaruro ku masoko no kugorwa no kugenda. Icyo dusaba ubuyobozi ni uko iki kiraro cyakorwa vuba kandi kigakorwa neza kugira ngo kidakomeza kuduteza ibibazo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul, avuga ngo ikibazo cy’ikiraro cyo muri Nyaruteja kizwi n’ubuyobozi bw’Akarere.
Yagize ati: “Iki kiraro cyo muri Nyaruteja turakizi neza. Ariko si iki kiraro cyonyine gifite ikibazo, ahubwo n’uyu muhanda cyubatsweho ufite akamaro kanini kuko ari umuhanda ujya ku mupaka uhuza u Rwanda n’ibindi bihugu. Ni umuhanda wo ku rwego mpuzamahanga.”
Yakomeje avuga ko kubaka ikiraro cyonyine bidahagije, ahubwo ko hakenewe gutunganywa umuhanda wose kugira ngo ubashe gufasha abaturage n’ubuhahirane.
Yagize ati: “Ntabwo byaba bihagije gukora ikiraro cyonyine. Icyo turimo gukora ni ukubaka uyu muhanda n’ibiraro biwugize kuko ingengo y’imari yo gutunganya uwo muhanda wose yamaze kuboneka. Turizeza abaturage ko mu minsi iri imbere uwo muhanda uzatangira gukorwa.”
Uwo muhanda uturuka mu Karere ka Gisagara ukerekeza ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi, bikaba biteganyijwe ko kuwutunganya bizafasha cyane mu koroshya ubuhahirane n’ingendo z’abaturage bo muri ako gace.

