Abaturage bo mu Murenge wa Nyanza, mu Karere ka Gisagara bavuga imyato gahunda zikomatanyije zabafashije kwivana mu bukene bakesha gahunda Leta ibegereza, bikabahindurira ubuzima.
Abo baturage ni abahawe amatungo magufi, amahugurwa yabahaye ubumenyi bwo kunoza ubworozi, kwibumbira mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya, kubaka uturima tw’igikoni n’ibindi, urwo rukomatanye rukabafasha kwivana mu bukene.
Bucyana Augustin wo mu Mudugudu w’Uruvugizo, Akagari ka Higiro, Umurenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara yavuze ko bihuje nk’amatsinda biyemeza kwagura iterambere ryabo.
Ati: “Twahawe amahugurwa na PRISM, twibumbira mu matsinda 19 yaje kuvamo koperative Abesamihigo Nyanza, igizwe n’abanyamuryango 439, aho abagore bagize 70%, urubyiruko ni 20% na 5 bafite ubumuga.”
Yasobanuye ko imiryango itishoboye yahawe inkoko, ikurikije gahunda zikomatanyije ibasha kwivana mu bukene.
Ati: “Dutangira twahise tuzishyira mu bikorwa inyigisho twahawe zikomatanyije, twizigama mu matsinda, tukagurizanya, twakoze uturima tw’igikoni, tuvugurura inzu tubikesha kuba umushinga PRISM ku ikubitiro warahaye inkoko 10 umuryango, na bo bakoroza abandi.”
Hashize igihe andi matsinda 3 bayazanira ingurube, zibwaguye baragurisha bakabona amafaranga, ufite inkoko zitera amagi akayarya kandi bakanayagurisha bakabona amafaranga.
Ati: “Abahawe inkoko mbere PRISM yanabahaye ihene, nyuma twatekereje kwishyira hamwe tugakora koperative, tukaba aborozi bororera isoko.”
Mukabutera Drocelle we yagarutse ku kuba umushinga warabigishije gukora uturima tw’igikoni bigafasha mu kunoza imirire.
Yagize ati: “Ndashima ko PRISM yatwigishije kubaka uturima tw’igikoni, ku buryo ubu turya indyo yuzuye. Sinshobora kurya ibiryo bitagira utuboga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Jean Paul Habineza, avuga ko uyu mushinga wagize uruhare runini mu gushyigikira imiryango itishoboye binyuze mu gutanga amatungo no kubahugura.
Yagize ati: “Umushinga PRISM waje tuwukeneye kuko Akarere ka Gisagara ni Akarere k’icyaro, ubukungu bwako bushingiye ku buhinzi n’ubworozi. Iyo tubonye amatungo bifasha umuturage kwikura mu bukene, kandi ni uburyo bukomatanyije bugafasha abaturage kwikura mu bukene, ntabwo umuturage yakwikura mu bukene akora akantu kamwe gusa.”
Yakomeje agaragaza ko ifumbire ikomoka ku matungo ifasha mu kongera umusaruro bakanasagurira amasoko.
Ati: “Uretse amafaranga, nk’abantu b’abahinzi n’aborozi babona ifumbire y’imborera yunganira ifumbire mvaruganda kugira ngo bazamure umusaruro, wazamuka bakaba babonye ibyo kurya n’ibyo bajyana ku isoko.
Ntiwakwivana mu bukene udakora ku mafaranga, iyo yayabonye abasha kuzigama ejo agashora ahandi, umwana we ntiyaguma mu rugo.”
Agaruka ku kurwanya imirire mibi, yagize ati: “Kurwanya imirire mibi, iyo umuntu afite inkoko abona amagi akayarya, ufite ihene waryamo imwe cyangwa ukaba wayigurisha ukagura inyama.
Abaturage baraganirizwa, bakigishwa bagahabwa ubumenyi ku bworozi, hari abibumbira mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya, ibyo byose bikora ku mitekerereze yabo borozi.”
Habineza yavuze ko ubwo buryo bukomatanyije burimo koroza abaturage, kubaha ingemwe z’imbuto umwayi w’ibihumyo, uw’imboga.
Aborozi 4 275 bo muri Gisagara bahawe amahugurwa binyuze mu mushinga wa PRISM. Aborozi 1 529 bahawe inkoko 15 290, aborozi 489 bahawe ingurube 750, aborozi 726 bahabwa ihene 1 452, abahinzi 1 753 bahawe ibilo 34 122 by’imbuto z’imboga, imiryango 550 ihabwa inkunga y’ibiryo by’amatungo.


