Ubuyobozi bw’Umuryango Global Citizen utegura ibitaramo bya Move Afrika bwashimangiye ko kuzana ibyo bitaramo mu Rwanda ari amwe mu mahitamo meza bagize, bushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku bufatanye abagaragariza.
Ni bimwe mu byo yagarutseho mu ijambo ry’Umuyobozi wa Global Citizen Hugh Evans, ubwo yari mu gitaramo cya Move Afrika kibaye ku nshuro ya gatatu cyataramyemo Doja Cat ufite inkomoko muri Afurika y’Epfo.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye icyo gitaramo cyabaye mu ijoro ry’itariki ya 17 Werurwe 2026, Hugh Evans yagaragaje ko kuzana Move Africa mu Rwanda yahoze abyifuza.
Yagize ati: “Nta hantu heza natekereje harenze Kigali, umwaka wa mbere yari Kendrick Lamar, umwaka wa kabiri yari John Legend, none uyu munsi dufite Doja Cat. Ndashaka gushimira Perezida Kagame na RDB ku bw’ubufatanye bwabo.”
Move Afrika ni igitaramo kimaze kumenyerwa n’abatari bake kuko buri mwaka abakunzi b’umuziki baba bategerezanyije amatsiko muhanzi mpuzamahanga uzakiyobora.
Icyo gitaramo kirenga gutanga ibyishimo kikanaba isoko y’ubutembere ku bantu batandukanye baturuka hirya no hino, dore ko abenshi babishimangira ko kwitabira Move Afrika bibafasha gukabya inzozi zabo zo gusura u Rwanda.
Ibyaranze Move Africa yatumuwemo Doja Cat
Doja Cat wari utegerejwe na benshi yagiye ku rubyiniro ahagana saa mbiri z’umugoroba (20:00) Dj Ira nk’Umunyarwandakazi umwe rukumbi wahawe umwanya ku rubyiniro atangira kuvanga imiziki.
Nyuma y’isaha imwe ni bwo Doja Cat yageze ku rubyiniro, ari kumwe n’itsinda ry’abacuranzi be. Aririmba indirimbo ze nyinshi ahereye ku yitwa Kiss Me More, Get into It, ageze ku ya gatatu umunezero uramusaba atangira kuvugisha abafana.
Ati “Rwanda”, baramusubiza bati “Rwanda”. Akomereza ku ndirimvo yise Woman, abari muri BK Arena bajya mu bicu.
Yakomeje aririmba indirimbo ze zitandukanye ageze ku yo yise ‘Paint the Town Red, abakunzi b’umuziki we basimbukira mu hejuru banamufasha kuyiririmba. Iyo ni indirimbo yasohotse mu 2023 kuri album Doja Cat yise Scarlet.
Yakomeje kwerekwa ko yishimiwe kugeza ubwo byamurenze ahitamo gusuhuza abitabiriye igitaramo cye mu Kinyarwanda ati: “Bite?” Nabo bari ni “byizaa!”.
Uwo muhanzi wahinduye imyenda inshuro imwe gusa yasoje igitaramo cye cyaberaga muri BK Arena ahagana saa 22:45 z’ijoro asoza anyanyagiza indabo mu bakunzi be nk’ikimenyetso cy’urukundo.

