Umuhanzi wo muri Uganda Gloria Bugie yateye utwatsi abari bafite ibitekerezo byo kumuha impano y’indabo ku munsi wizihizwa n’abakundana uzwi nka Saint Valentin, avuga ko adakunda impano z’indabo.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026, avuga ko yiteguye kandi byemewe cyane.
Ubwo Gloria Buggie, yari abajijwe niba byemewe ko hari umufana wamuha impano kuri Saint Valentin, avuga ko ntacyo bitwaye icyo adakeneye ari umwoherereza indabo.
Yagize ati: “Niba hari ushaka kumpa impano za Saint Valentin, kuki se bitaba? Murisanga ndi ingaragu. Impano nifuza ni ubutaka i Kampala n’amafaranga yo kubwubaka. Sinshaka indabo kuko zirabora. Ayo mafaranga wayampa mu ntoki ni byo byiza.”
Bugie avuze ibi nyuma y’iminsi irindwi gusa amaze ashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Cherie’ bigatuma yibasirwa ku mbuga nkoranyambaga kubera imyambarariye ye muri ayo mashusho bivugwa ko iba ishotorana.
Harabura amasaha make ngo St Valantin igere kuko wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi ufatwa nk’udasanzwe ku bantu bakundana ndetse usanga abadafite abo bakundana bigunze kuri uwo munsi.
Gloria Buggie azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nyash, Tukilimu, Sagala yakoranye na A Pass, Cherie aherutse gukora n’izindi.
Ubusanzwe amazina nyakuri ya Bugie ni Gloria Busingye, yigeze gutangaza ko akiri muto kandi ari ingaragu, ko atifuza kwinjira mu mubano w’urukundo kuko ubu yibanze ku muziki.
