Green Party yifuza ko hatorwa Dr Habineza ngo ibyo yifuriza Abanyarwanda bishyirwe mu bikorwa
Politiki

Green Party yifuza ko hatorwa Dr Habineza ngo ibyo yifuriza Abanyarwanda bishyirwe mu bikorwa

KAYITARE JEAN PAUL

June 27, 2024

Kuri uyu wa kane tariki ya 27 Kamena 2024, Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda – DGRP) ryatangaje ko ryifuza ko hatorwa Dr Frank Habineza umukandida ku mwanya wa Perezida mu matora yo muri Nyakanga 2024.

Byagarutsweho n’Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Ntezimana Jean Claude, ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa Democratic Green Party, ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’abakandida-Depite.

Yavuze ko ikibagenza ari ugusaba amajwi. Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, aho Abarwanashyaka ba Green Party bakomereje ibikorwa byo kwamamariza mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajepfo.

Ntezimana yavuze ko Frank Habineza ari urumuri, igisubizo n’icyizere cy’Abanyarwanda.

Yagize ati “Ishyaka Green Party mu kurengera ibidukikije twibanda ku byagirira akamaro abatuye Isi ndetse n’ibindi binyabuzima.”

Ubunyamabanga bw’Ishyaka Green Party bwavuze ko icyo bifuza ari uko hakorwa ibishoboka byose Habineza akazatorwa ku mwanya wa Perezida wa Repubulika kugira ngo ibyo yifuriza Abanyarwanda bishyirwe mu bikorwa.

Ahagana Saa Sita n’igice, nibwo Dr Frank Habineza yari amaze kugera kuri site ya Busoro aho yiyamamarije nyuma y’urugendo yakoze ava i Kigali akanyura mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro, Habineza, mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ni we wahaye ikaze abakandida depite ndetse n’Umukandida Dr Frank Habineza wiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Dr Frank Habineza yabwiye abaturage ko Green Party yahisemo gukorera Abanyarwanda kuruta uko bakorera umugati nkuko bikunze kuvugwa.

Habineza yiyemeje ko azakuraho ibigo bifunga abantu (Ibigo by’inzererezi) ngo bizavaho kuko bitumvikana uburyo umugabo ufite urugo afungwa nk’inzererezi kandi afite urugo atunze.

Yijeje abaturage b’i Nyanza ko nibamutora azashyiraho ikigega kigamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi yise “Rwana Agricultural Fund”.

Dr Habineza yagize ati: “Ndabizi ko aha i Nyanza abantu benshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi. Nimudutora tuzashyiraho ikigega cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri aka Karere, ku buryo umuntu uzajya ashaka gutangira umushinga w’ubuhinzi cyangwa ubworozi icyo kigega kizajya kimugoboka kandi agacibwa inyungu nke cyane.”

Yavuze ko natorwa azasinya amasezerano n’ibihugu by’ibituranyi ku buryo nta kindi gihugu kizongera gufunga imipaka ahubwo abantu bazakomeza gukora ndetse n’ubuhahirane bugakomeza hatajemo gufunga imipaka no kuyifungura.

Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Ntezimana, yahamirije Imvaho Nshya ko abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza mu Karere ka Nyanza basagaga 10,000.

Umukandida Dr Frank Habineza yari aherekejwe n’umuryango we
Ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba Green Party byitabiriwe n’ibihumbi by’abarwanashyaka
Dr Habineza yannyuzagamo akagenda asuhuza Abanyarwanda

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA