Greenland yateye utwatsi Trump ushaka kuyiha imfashanyo y’ubwato
Mu Mahanga

Greenland yateye utwatsi Trump ushaka kuyiha imfashanyo y’ubwato

KAMALIZA AGNES

February 23, 2026

Ubuyobozi bw’Ikigo cya Greenland bwanze icyifuzo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump wavuze ko agiye koherezayo ubwato bwifashishwa nk’ivuriro,(hospital boat) mu rwego rwo gufasha abarwayi batitabwaho uko bikwiye.

Minisitiri w’Intebe wa Greenland, Jens-Frederik Nielsen abinyujije ku rubuga rwa Facebook yavuze ko bamenye icyifuzo cya Perezida Trump cyo kuboherereza ubwato bwifashishwa nk’ivuriro ariko Leta izasanzwe ifite gahunda rusange yo kuvura abaturage ku buntu kandi ari byo bahisemo.

Yongeyeho ko kuganira hagati y’impande zombi ari byo byagira umumaro kurusha gushyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Perezida Donald Trump, yashyize ubutumwa ku rubuga rwe Truth Social avuga ko bagiye koherereza ikirwa cya Greenland, amaze igihe ashaka kwigarurira ubwo bwato mu rwego rwo gukomeza gufasha abarwayi.

Trump yavuze ko bari gukorana bya hafi n’intumwa yihariye ya Amerika muri Greenland akaba na Guverineri wa Leta ya Louisiana, Jeff Landry kugira ngo ubwo bwato bugere muri Greenland kandi buzatange ubufasha ku baturage benshi barwaye batitabwaho uko bikwiye.

Yagize ati:”Turimo gukorana na Guverineri mwiza wa Louisiana, Jeff Landry tugiye kohereza ubwato bukomeye muri Greenland kugira ngo butange ubufasha ku bantu benshi barwaye kandi batitabwaho uko bikwiye. Biri mu nzira!.”

Nubwo Trump yatangaje ibyo ariko ibiro bya Guverineri Jeff Landry ntacyo byigeze bisubiza kuri ubwo butumwa niba ubwo bwato bwasabwe na Denmark isanzwe igenzura Greenland cyangwa niba ari Greenland ubwayo, cyangwa niba abo barwayi bakeneye gufashwa.

Minisitiri w’Ingabo wa Denmark, Troels Lund Poulsen yabwiye radiyo ya Denmark DR ko abaturage ba Greenland bahabwa ubuvuzi bakeneye kandi iyo bakeneye ubuvuzi bwihariye Denmark yihutira kubutanga, bityo nta mpamvu ifatika igaragaza ko bakeneye ubuvuzi budasanzwe.

Umwami wa Denmark, Frederik X aherutse gusura Greenland mu cyumweru gishize mu ruzinduko rugamije gushimangira ubumwe mu gihe Trump akomeje gukaza umurego ashaka kwigarurira icyo kirwa.

Perezida Trump yagaragaje kenshi icyifuzo cyo kwigarurira ikirwa cya Greenland, ashimangira ko ari ingenzi ku mutekano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi yiteguye gukoresha inzira izo ari zo zose, yaba ku neza cyangwa ku nabi mu rwego rwo gusigasira umutekano n’inyungu ze.

Gusa Greenland n’u Burayi bamaganye icyo cyifuzo cye bishimangira ko Greenland ari igihugu gifite ubusugire bwacyo butagomba kuvogerwa.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA