Grok; urubuga rwa AI (Ubwenge Muntu Buhangano) rushamikiye kuri Sosiyete ya ‘X’ y’umuherwe Elon Musk rwashyiriweho ingamba zituma rutazongera gukoreshwa mu guhindura amafoto y’abantu rubakuramo imyenda rubambika ubusa n’ibindi bikorwa by’urukozasoni.
Sosiyete xAI mu ijoro ryo ku wa 14 Mutarama 2026, yatangaje ko yashyizeho ingamba zigabanya ubushobozi bwa porogaramu yayo ya Grok AI chatbot, bwatuma yongera guhindura ifoto.
Mu itangazo iyo sosiyete yashyize ku rubuga rwa X yagaragaje ko Grok itazongera guhindura amafoto y’abantu bari bambaye ngo ibambike udukariso cyangwa utundi twambaro tw’urukozasoni.
Yagize iti: “Twashyizeho ingamba z’ikoranabuhanga zigamije gukumira ko konti ya Grok ihindura amafoto y’abantu ikabambika ubusa kandi ibi birareba abayikoresha bose barimo n’abishyuye.”
Ibi bibaye nyuma y’amafoto amaze igihe acicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bambaye utwenda tw’imbere, aho abatabizi bagira ngo ni amafoto nyakuri.
Ibyo bikorwa bya Grok byamaganwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko ari ugusesereza abantu, kubasebya no kubahohotera kandi ibyo binyuranyije n’amategeko.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu bihugu nk’u Bufaransa, Indonesia, u Bwongereza, n’ahandi mu minsi ishize bamaganye ibyo bikorwa bavuga ko xAI igomba gutanga ibisobanuro nyuma yuko na Elon Musk yari yavuze ko atarabona amafoto agaragaza abana bambaye ubusa.
Umushinjacyaha Mukuru wa leta ya California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rob Bonta abinyujije ku rubuga rwa X yagaragaje ko bari gusaba ibisobanuro byihuse xAI ikagaragaza ingamba zayo mu guhagarika ibyo bikorwa.
Ni mu gihe Guverineri Gavin News yasabye Bonta gutangira iperereza kuri urwo rubuga rukabazwa inshingano, ari nabyo byongereye igitutu kuri Elon Musk ndetse abantu bamwe batangira gusaba Apple na Google guhagarika Grok by’agateganyo.