Guatemala yakiriye itsinda rya mbere ry’abenegihugu 59 bo mu bihugu bikennye birukanywe muri Amerika, ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025 nk’uko byatangajwe n’abayobozi bikaba byubahirije amasezerano y’Umunyamabanga wa Leta ya Amerika, Marco Rubio.
Iryo tsinda rigizwe n’abenegihugu batatu bo mu gihugu cyo muri Amerika yo hagati cyitwa Honduras, birukanywe muri Amerika hamwe n’abaturage 56 bo muri Guatemala, nk’uko ibiro by’abinjira n’abasohoka byabitangaje mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFP.
Amakuru akomeza avuga ko abo baturutse muri Honduras bazasubizwa mu gihugu bakomokamo babifashijwemo na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, kugira ngo bakirwe mu cyubahiro.
Iki gikorwa kandi cyo gusubiza abo bantu mu bihugu baturutsemo bije nyuma yuko Perezida wa Amerika, Donald Trump yasezeranyije igikorwa cyo kwirukana abantu mu rwego rwo guhashya abinjira n’abasohoka mu buryo butemewe, butubahirije amategeko, aho abimukira 265 bageze muri Guatemala ku ya 24 Mutarama 2025, nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Icyo gihe kandi nk’uko White House yabitangaje, indege enye zifashishijwe mu gutwara abimukira birukanywe. Indege ebyiri za gisirikare n’indege imwe yigenga ni zo zageze muri Guatemala.
Ikigo cya mbere gishinzwe abinjira n’abasohoka cya Guatemala cyatangaje ko indege ya mbere yari itwaye abo muri Guatemala 80 barimo abagore 31, abagabo 48, n’umwangavu umwe. Indege ya kabiri yo yatwaye abagabo 17 n’abagore 63. Indege ya gatatu yigenga yasubije mu bihugu byabo abagore 11, abagabo 89, n’abana batanu.