Guatemala yashyizeho iminsi 30 y’ibihe bidasanzwe
Mu Mahanga

Guatemala yashyizeho iminsi 30 y’ibihe bidasanzwe

KAMALIZA AGNES

January 19, 2026

Perezida wa Guatemala, Bernardo Arévalo yatangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe  nyuma yuko amatsinda y’abagizi ba nabi yishe abapolisi barindwi mu Mujyi, bagafata bugwate abandi bantu benshi babakuye mu magereza atatu.

Perezida Bernardo ku wa 18 Mutarama yategetse ko ibyo bihe bizamara iminsi 30; aho inzego z’umutekano zizakora umukwabu, hagakorwa n’ibindi bikorwa bidasanzwe byo guhashya amabandi.

Yavuze ko ubwo bwicanyi bw’amabandi bwakozwe bugamije gutera ubwoba inzego z’umutekano n’abaturage kugira ngo bacike intege mu rugamba rwo kuyahashya n’ubuyobozi bwayo, nyuma yo kugaragaza ko atanyuzwe n’ingamba zashyiriweho abayobozi bayo mu magereza.

Mu ijambo rye Perezida Bernardo yavuze ko abafashwe bugwate bose barekuwe, anatangaza iminsi itatu y’icyunamo nyuma yuko abashinzwe umutekano bishwe.

Imvururu mu magereza zatangiye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nyuma yuko ubuyobozi bwa gereza bufashe icyemezo cyo kugabanya zimwe mu nyungu n’uburenganzira bwahabwaga abayobozi barimo Aldo Duppie, uyobora itsinda ry’amabandi afungiye Guatemala rya Barrio 18.

Barrio 18 n’itsinda bahanganye rya Mara Salvatrucha (MS-13) byashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba n’ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump muri Nzeri, bikurikirwa no kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko ya Guatemala nyuma y’ukwezi kumwe.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Marco Antonio Villeda, yavuze ko urupfu rw’abo bapolisi rufitanye isano n’ibikorwa byo kwihorera by’amabandi mu rwego rwo kugaragaza ko atishimiye ingamba yafatiwe na leta.

Aldo Duppie, uyobora itsinda ry’amabandi rya Barrio 18

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA