Gucanira umuhanda Nyagatare- Gasinga- Kagitumba byongereye umutekano
Imibereho

Gucanira umuhanda Nyagatare- Gasinga- Kagitumba byongereye umutekano

HITIMANA SERVAND

February 6, 2026

Abaturiye umuhanda Nyagatare-Gasinga-Kagitumba barishimira ko uyu muhanda wa kilometero 38 uri gushyirwaho amatara aho bifasha abawukoresha mu masaha y’ijoro kugenda batikanga abakwitwaza umwijima bakabagirira nabi.

Abishimira ko uyu muhanda uri gucanirwa harimo abawugendamo ndetse n’abawuturiye.

Ni umuhanda uheruka gushyirwamo kaburimbo aho ubu watangiye gukoreshwa cyane ndetse wagezemo n’imodoka zitwara abagenzi.

Rwikiriza Laurent agira ati: “Turashima ko uyu muhanda wacaniwe.Ubundi hari mu kizima kandi ni umuhanda ugenda ku nkengero z’umugezi w’Umuvumba aho ntawizeraga umutekano mu gihe cya nijoro.

Urumva hakunze kubaho amayira y’abambukana za magendu abo rero mukubitanye mu ijoro hatabona bakugirira nabi. Gusa ubu urabona ko hacyeye cyane ndetse n’abagenzi bari kuwukoresha na nijoro”

Mutezinka Anne Marie Imvaho Nshya yamusanze i Kagitumba ateze imodoka.

Nawe yagize ati: “Turashima ibikorwa Leta ikomeje kutugezaho. Yatwubakiye uyu muhanda ubundi utaragendwaga kubera ko wari mubi, none baranawucaniye. Ubu hagiyemo imodoka zitwara abagenzi.

Nta kibazo cy’umutekano muke dufite kuko bawucaniye. Ubundi wirindaga kugenda bwije kuko washoboraga kuva mu modoka ukagira ikibazo cyo kuva ku muhanda ugera mu rugo kubera umwijima.”

Kanyoni Aminadab utuye kuri uyu muhanda avuga ko bagishyiraho amatara babonye byahindutse bageze ahantu heza.

Ati: “Iri ni iterambere pe! Umunsi wa mbere twiriwe tubona ari nk’ibisanzwe bigeze ku mugoroba tubona amatara aratse, twabonye tugeze muyindi si.

Inzu yacu yahise agira agaciro aho abifuza kuyakoreramo batangiye kuza kuyabaza, ariko n’urujya n’uruza ruriyongera ku mugoroba mu gihe wasangaga mu masaha ya sa moya abantu baryamye.”

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ibikorwa nk’ibi by’iterambere byegerezwa abaturage kugira ngo bibafashe mu guhindura imibereho no kwiteza imbere.

Matsiko Gonzague, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagize ati: “Abaturage iyo bahawe umuhanda, bagahabwa amashanyarazi, umuhanda ugacanirwa biba bigamije kubafasha kuva mu mibereho mibi bajya mu buzima bwiza.

Iyo Leta ikoze ibi byose rero, dusigara dusaba abaturage kubyaza umusaruro amahirwe nk’aya, bakongera umwanya wo gukora bakarushaho kwiteza imbere.”

Akomeza agira ati: “Uyu muhanda ni ingenzi ku buryo ubwo ushyizweho ibikenewe kugira ngo ukoreshwe neza, uzafasha mu koroshya ingendo cyane ku bantu bavaga Kagitumba baza i Nyagatare, ariko n’abajya i Kigali iyi ni yo nzira ya hafi kuko bakomeza muri uyu muhanda Nyagatare- Gicumbi Leta yatwubakiye.”

Mugabo Gustave, umukozi muri RTDA ushinzwe gukurikirana imirimo yo gucanira uwo muhanda yabwiye Imvaho Nshya ko imirimo yo kuwucanira izatwara ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda 1 895 366 605.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA