Gufunga resitora, utubari n’utubyiniro byongerewe igihe mu Minsi Mikuru
Amakuru

Gufunga resitora, utubari n’utubyiniro byongerewe igihe mu Minsi Mikuru

SHEMA IVAN

December 21, 2025

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko mu rwego rwo kwishimira Iminsi Mikuru isoza umwaka, amasaha yongerewe kuri serivisi zitangwa mu ijoro zirimo utubari n’utubyiniro na resitora.

Mu itangazo RDB yashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, ryemeje ko ayo mabwiriza atangira kubahirizwa ku Mbere tariki 22 Ukuboza 2025 kugeza tariki 5 Mutarama 2026.

RDB yemeje ko amasaha yo gufunga mu mibyizi ari saa cyenda z’ijoro (kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kane).

Ni mu gihe ku wa Gatanu, impera z’icyumweru n’iminsi y’ibiruhuko serivisi zizajya zitangwa amasaha 24 kuri 24.

Muri iryo tangazo, RDB yubukije ko amabwiriza asanzwe arimo kugabanya urusaku no kudatanga cyangwa kutanywa inzoga ku bantu bari mu munsi y’imyaka 18, azakomeza kubahirizwa.

Abaturarwanda basabwe ko bakwiye kunywa mu rugero kandi barikinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha no guha inzoga umuntu bigaragara ko yasinze.

Amasaha serivisi zirimo Utubari na Resitoro yongerewe mu gihe cyo gusoza umwaka wa 2025

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA