Urubuga rwa TikTok rwatangaje ko umugambi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo kuyihagarika gukorera muri icyo gihugu utakigezweho nyuma y’amasezerano yakuyeho imbogamizi z’impande zombi.
Leta ya Amerika yaragazaga impungenge ko urwo rubuga rwa sosiyete y’Abashinwa ya ByteDance rushobora kwifashishwa mu gucukumbura amakuru y’Abanyamerika no kubamenya byimbitse bikaba byagira uruhare mu icengezamatwara.
Amerika yagaragazaga ifite impungenge ko Algorithme ya TikTok igena amashusho agaragara; ishobora kwifashishwa bihindura imyumvire ya rubanda n’icengezamatwara.
Sosiyete ya ByteDance ku wa 22 Mutarama 2026, yavuze ko yasinye amasezerano yemerera algorithme yayo gukomeza kugaragaza ayo mashusho magufi muri Amerika.
Kuri ubu algorithme ya TikTok izajya yerekana amashusho ari uko ihawe uruhushya n’abakoresha urubuga kandi izajya itozwa hifashishijwe amakuru yo muri Amerika.
Hari bamwe bavuga ko ibyo bizazana impinduka zizagera ku Banyamerika bagera kuri miliyoni 200 bakoresha TikTok.
Aya masezerano aje nyuma y’impaka hagati ya Washington na Beijing, zatangiye kuva Donald Trump yajya ku butegetsi aho yagaragazaga ko TikTok ishobora guhagarikwa kubera umutekano wa Amerika.
Byari biteganyijwe ko TikTok izahagarikwa muri Mutarama 2025, ariko Perezida Trump yagiye asubika ishyirwa mu bikorwa ryo kuyihagarika.
Amerika yakomeje gushyira igitutu kuri TikTok iyisaba kugurisha ibikorwa byayo icyo gihugu ishingiye ku mpungenge z’umutekano wayo bitewe nuko ari iy’u Bushinwa.
Igitekerezo cyo guhagarika TikTok muri Amerika cyatangajwe bwa mbere na Donald Trump mu 2020, muri manda ye ya mbere, kiza kugira imbaraga ubwo Joe Biden yayoboraga icyo gihugu ndetse mu 2024, yasinyiye itegeko risaba ByteDance kugurisha TikTok, cyangwa igahagarikwa.
Ibyo byakurikiwe n’intambara y’amategeko hagati ya ByteDance na Amerika, yatumye muri Mutarama 2025, ifungwa amasaha ari hagati ya 12 na 14.