Guhangana n’ubudahangarwa bw’udukoko ku miti ni inshingano ya buri wese
Ubukungu

Guhangana n’ubudahangarwa bw’udukoko ku miti ni inshingano ya buri wese

NYIRANEZA JUDITH

February 5, 2026

Buri wese afite inshingano yo guhangana n’ubudahangarwa ku miti mu bworozi, kuko bigira n’ingaruka ku buzima bw’abantu, hitwararikwa ku kubahiriza inama zitangwa n’impuguke mu by’ubworozi.

Iby’ingenzi bigomba kwitabwaho harimo kwita ku matungo, akagaburirwa neza, akavuzwa neza kandi agahabwa imiti nk’uko bigenwa n’umuganga w’amatungo kuko bifasha kurinda ubuzima bw’amatungo n’ubw’abantu.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kongerera agaciro ibikomoka ku matungo muri RAB Dr Niyonzima Eugene, yasobanuye ubudahangarwa bw’udukoko ku miti.

Ati: “Ubudagangarwa bw’udukoko ku miti ni ikibazo gikomeye turi guhura nacyo haba mu buzima bw’amatungo n’abantu ndetse n’ibidukikije, aho ubukoko butera indwara bwiremamo ubudahangarwa ku miti yari isanzwe ikoreshwa mu kubuvura.

Ubwo budahangarwa bugatuma imiti yakoreshwaga mu kurwanya ibyorezo byaba ibifata amatungo cyangwa abantu itakaza ubushobozi bwo kuvura, bityo ibyorezo bikaba bidashobora kuvaho hakoreshejwe imiti isanzwe.”

Yakomeje agaragaza isano yo kuba amatungo yanduza abantu.

Ati: “Ku bantu birashoboka kuko buriya imiti dukoresha ku matungo ni nayo ikoreshwa ku bantu, igihe bahayeho ubudahangarwa bw’imiti ikoreshwa ku matungo no ku bantu ubusanzwe birasa birashoboka.

Ku buzima bw’abantu bugira aho buhurira cyane n’ubw’abantu urugero amata igihe inka ihabwa umuti usanga hari ibisigazwa by’umuti bigaragara mu mata uyanyweye bikaba byagira ibibazo ku muntu.”

Agaruka ku kuba habaho uruhererekane rw’ubudahangarwa bw’udukoko hagati y’amatungo n’abantu yagize ati: “Icyiciro kinini gikunze kugaragaramo ubudahangarwa ni udukoko twitwa bagiteri imiti ikoreshwa mu kwica utwo dukoko ni iya antibiyotike.

Iyo iyo miti igizweho ubudahangarwa nutwo dukoko ubusanzwe yabashaga kuvura ntiba igishoboye gukoreshwa ngo ivure iyo ndwara. Utwo dukoko rero dushobora kuba twatera indwara amatungo cyangwa ku bantu.”

Dr Nyirimana Carine ushinzwe gukurikirana uruhererekane nyongeragaciro rw’ibikomoka ku matungomuri MINAGRI, yasobanuye impamvu zitera ubudahangrwa bw’udukoko ku miti.

Ati: “Ubudahangarwa bw’udukoko ku miti ahanini biterwa n’ikoreshwa nabi ry’imiti

Ni ukuvuga kuyikoresha mu gihe kitateganyijwe na muganga nkuko yabyanditse urugero ikaba igomba gufatwa mu minsi itatu, igakoreshwa iminsi 2 gusa.

Ahandi ni igihe umuntu akoresheje umuti atawandikiwe na muganga kwa kundi umuntu yivurira. Ikindi ni igihe umuntu akoresha umuti atari wo yakabaye akoresha, utagenewe kuvura iyo ndwara.”

Indi mpamvu yagarutseho ni ugukoresha umuti umworozi ntarindire igihe cyateganyijwe nuwakoze imiti, kwa kundi umworozi akama itungo ntarindire ya minsi  runaka iba yarateganyijwe ngo ayo mata cyangwa  ibikomoka ku matungo abe yabijyana ku isoko, iyo kitubahirijwe ababikoresha bagira ikibazo.

Yagize ati: Iki kibazo ntigikwiye kureberwa mu matungo gusa ni n’ikibazo kireba ubuzima bw’abantu, ntitukirebere mu bworozi gusa tukirebere no mu buzima rusange bw’abantu.”

Dr Ntamugabumwe Laurien ushinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi mu Rugaga rw’Abaganga b’Amatungo, yavuze ko Atari byiza ko umworozi yivurira amatungo.

Ati: “Kuba umworozi ashobora kwikoreshereza imiti ku giti cye atayandikiwe na muganga w’amatungo bishobora gutera ingaruka zitandukanye. Kandi abahanga baba baragennye n’uburyo umuti ugomba gutangwamo  n’ingano y’umuti  utangwa.

Indwara nyinshi zishobora guhuza ibimenyetso ari ku matungo kimwe n’abantu ariko mu bycukuri icyateye gukorora ku matungo yombi gitandukanye. Inama igihe itungo rirwaye ni ukugana muganga w’amatungo.”

Ahamya ko nta mpamvu yo kwivurira amatungo cyane ko abavuzi b’amatungo begerejwe aborozi, bibumbiye mu makampani kandi bafite n’imirongo itishyurwa muri buri Karere nta rwitwazo ku mworozi kuba yavuga ko yabuze serivisi.

Yavuze ko hubatswe laboratwari nkuru y’Igihugu y’ubuvuzi bw’amatungo i Kigali n’izindi 5 ziyunganira ziri mu Ntara n’izindi ntoya ziri ku rwego ruto zirenga 15  zubatswe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MNAGRI) binyuze mu mushinga PRISM ugamije guteza imbere n’Ubworozi bw’amatungo magufi.

Mu guhangana n’ubudahangarwa bw’udukoko ku miti, impuguke zigira inama aborozi zirimo kwita ku matungo bayagaburira neza, kunyiza amata ku makusanyirizo kugira ngo hapimwe ubuziranenge bwayo,gukingiza amatungo no kuyavuza neza igihe yarwaye kandi bakubahiriza amabwiriza bahabwa n’abaganga b’amatungo.

Ibyuma bikonjesha amata biri mu biyafasha kugumana ubuziranenge
Laboratwari zizajya zifasha abavuzi b’amatungo kumenya indwara nyayo itungo rirwaye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA