Guhora mu ngendo bituma Ruger atabonana n’umuryango we
Imyidagaduro Mu Mahanga

Guhora mu ngendo bituma Ruger atabonana n’umuryango we

MUTETERAZINA SHIFAH

October 21, 2025

Umuhanzi wo muri Nigeria Rugur, avuga ko kuba mu bahanzi bo muri Nigera bakunzwe cyane ku Isi, bituma ahora mu ngendo (World tour) zigamije gutaramira abakunzi be hirya no hino ku Isi ibyo avuga ko byagize ingaruka ku rukundo rwe n’umubano we mu muryango we.

Ruger yifashishije urubuga rwa X, yagaragaje uko abakobwa bamwirukaho ariko kandi aho bigeze yifuza gushinga urugo akagira abana n’umuryango.

Yagize ati: “Kuba mpora mu ngendo byangizeho ingaruka ku buzima bw’urukundo, byarushijeho kuba bibi ubwo nasubizagaho umusatsi wanjye w’umwimerere nkahagarika gushyiramo amabara (Tei nture) ukaguma ari umukara kandi sintume uba mwinshi ku mutwe.

Byatumye abakobwa banyirukaho ari benshi kandi nta mwanya mfite wo guhitamo, gusa kugeza ubu ndifuza gushinga urugo byihuse.”

Ruger yongeyeho ko urukundo akunzwe ku ruhando mpuzamahanga bituma ahora mu ngendo bityo ntabashe kugira igihe cyo kubonana n’umuryango avukamo.

Ati: “Nta gihe kinini marana n’umuryango wanjye, ndi umwe mu bahanzi bo muri Nigeria bakurikirwa kandi bakunzwe cyane. Abantu bifuza kumbona ku rubyiniro hirya no hino ku Isi bakifuza ko najya kubataramira.

Ruger ubusanzwe yitwa Michael Adebayo Olayinka, akaba amaze imyaka igera muri itanu mu muziki kuko yawutangiye mu 2020, kugeza ubu akaba amaze gukora Alubumu ebyiri akaba amaze gutaramira mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda aherukamo mu 2024 ubwo yari yitabiriye igitaramo ‘REVV UP Experience’ cyabereye muri BK Arena.

Ruger uheruka mu Rwanda mu 2024, avuga ko kuzenguruka Isi akora ibitaramo byatumye atita ku buzima bwe bw’urukundo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA