Guhurira mu gitaramo kwa The Ben na Bruce Melodie ntibivugwaho rumwe
Amakuru

Guhurira mu gitaramo kwa The Ben na Bruce Melodie ntibivugwaho rumwe

MUTETERAZINA SHIFAH

December 31, 2025

Mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo The Ben na Bruce Melodie bahurire mu gitaramo The New Year Groove cyateguwe na The Ben, ibyamamare ntibivuga rumwe ku guhurira hamwe muri icyo gitaramo kw’abo bahanzi.

Bahati Makaca wahoze aririmba mu itsinda rya Just Familly yabwiye The Ben mu cyo yise ibaruwa ifunguye yamugeneye akamubwira ko bitari bikwiye ko yitabaza Bruce Melodie.

Yanditse ati: “Ben uri munini cyane mu muziki wo mu Rwanda ku buryo kugira ngo wuzuze Arena bitari ku gusaba kwitabaza Bruce Melodie, […] ibi rero byatumye ukora amakosa mbona ko utagombaga gukora nka The Ben. Melodie ni umuhanga ariko yari ataragera ku izina n’icyubahiro byawe.

Ikosa rya Kabiri ni Ugusubiza Bruce Melodie mu ndirirmbo, Ben hariya wibagiwe cyane indangagaciro zawe z’ubu Christo wibuke ko iyo yakuvugaga ugaceceka ari cyo abantu bakubahiraga […]”

Nubwo bimeze bityo ariko ku ruhande rwa Assia Mutoni wamenyekanye muri filime nyarwanda we abona ntacyo bitwaye kuba Melodie na The Ben bahurira mu ndirimo.

Ku rubuga rwe rwe rwa Instagram yemereye abafana ba Bruce Melodie biyise “001” imyambaro bazagenda bambaye.

Yagize ati: “Itsinda 001 muri hehe? Ko mbona mudashyuha kandi iminsi yagiye, iminsi yagiye dusigaje umunsi umwe nta gihe dufite. Nimuze dupange uko tugomba guseruka twambaye nka ba Munyakazi, tugomba kwerekana ko Munyakazi adakwiye kugereranywa n’abantu babonetse bose.”

Umuhunzi w’inararibonye mu muziki nyarwanda, Massamba Intore, we asanga ibintu byo gutukana no guhangana mu muziki bidakwiye ibyo yise ‘ubunyamusozi’ akabona ko bidakwiye kurangwa mu gihugu nk’u Rwanda.

Ati “Ibyo ni ubunyamusozi bazabyihorere ntabwo ari byiza. Na biriya abantu bashaka guhangana bakavuga n’andi magambo atari meza na byo ntacyo numva byatwungura ku gihugu cyaciye mu mateka atari meza, ntabwo mu muziki ariho hantu hagomba kuzamo ibyo byose bidafite indangagaciro z’u Rwanda.’’

The Ben aherutse gutangaza ko icyo gitaramo ateganya ko cyazaba ngarukamwaka kuburyo hari n’igihe kizagera hakajya hanatarama abandi bahanzi atarimo ndetse ko Bruce Melodie ariwe batangiriyeho mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyo ntego.

Icyo gihe The Ben yagize ati: “Nkuko twumva ibindi bitaramo bikomeye ku isi, ‘New Year Groove’ iteguye mu buryo igomba kuba ngarukamwaka hari n’igihe izajya ibaho simbe ndi n’umuhanzi uzayiririmbamo muri make igamije kuzana umunezero mu mujyi wacu wa Kigali no kugaragariza amahanga ko iwacu ariho ibintu byose bibera.”

Ni njye wayizanye ariko ntabwo igamije kureba The Ben gusa, izajya ijyamo abahanzi batandukanye uko imyaka izajya igenda kandi mbasezeranyije ko izajya iba yihariye buri mwaka.”

The Ben na Bruce Melodie bafite igitaramo bazahuriramo tariki ya 1 Mutarama 2026 kizabera muri BK Arena. Mbere y’uko iki gitaramo kiba, buri muhanzi yakoze indirimo yibasira mugenzi we, bo ubwabo bakavuga ko ari ugutebya no kuryoshya umuziki Nyarwanda mu gihe hari abandi bakomeje kubona ko ibyo aba bahanzi bari gukora ari ukwibasirana.

Assia Umutoni yemereye abafaba ba Bruce Melodie imyenda 50 yo guserukana mu gitaramo
Massamba Intore abona guhangana mu magambo mu banyamuziki ari ubunyamusozi
Bahati Makaca yabwiye The Ben ko kwiyambaza Bruce Melodie mu gitaramo ari ukwisuzuguza

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA