Inzobere mu burezi n’abayobora kaminuza bagaragaje ko kugira ngo umunyeshuri wa kaminuza arangize afite ubumenyi buhagije, akwiye gutegurwa uko azabyaza umusaruro ibyo yize binyuze mu kumuha iminyerezamwuga akiga, bimuhuza n’isoko ry’umurimo rijyanye n’ibyo yiga.
Babikomojeho i Kigali mu bihembo biherutse guhabwa za kaminuza zitanga ubumenyi bw’indashyikirwa bumufasha mu gukemura ibibazo biri muri sosiyete.
Kampala University yo muri Uganda, ni imwe muri kaminuza zahembwe, Umuyobozi Mukuru wayo, Mahamed Ndungu Kateregga, yavuze ko mu nyigisho batanga bongeraho gufasha abanyeshuri ku kwiga mu bihugu bitandukanye.
Yagize ati: “Twatangiye kwimakaza ubumenyi bw’umunyeshuri, nko muri gahunda zo kwiga ikoranabuhanga, abanyeshuri baravumbura.”
Kaminuza yacu, ikorana na Leta n’inama y’igihugu ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza, mu gushyiraho integanyanyigisho, ibyo bidufasha kumenya niba umunyeshuri arangije ashobora gukora ibimufitiye akamaro kandi akabona akazi ku Isi hose.”
Yakomeje agira ati: “Twohereza abanyeshuri mu bihugu nk’u Budage, tabohereje muri Malesia aho dufitanye imikoranire, turimo kugerageza ngo abanyeshuri bibone ku isoko ry’umurimo.”
Iyo kaminuza yatangiye mu 1998, ikaba ifite amashami 5 n’ibiro mu Rwanda mu gufasha abashaka kuyigamo bava i Kigali.
Rashida Kateregga, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kampala University yavuze ko guhemberwa gutanga ubumenyi bufite ireme bishingiye ku gutanga ubukemura ibibazo by’abaturage mu Karere no muri Afurika muri rusange.
Ati: “Ibi bihembo bya Afurika twabihawe kuko dutanga uburezi kuri buri wese, dutanga buruse, kandi dutanga n’inkunga ku banyeshuri n’ibindi bituma abantu biga amasomo ahambaye”.
Kaminuza z’u Rwanda zizafashwa guhesha akazi abo zigisha

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangaje ko ubu iri mu biganiro na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), mu gufasha abanyeshuri, bakiga muri Kaminuza guhabwa imenyerezamwuga ku buryo bazajya barangiza bafite ubunararibonye bubahesha akazi byihuse.
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, yabwiye itangazamakuru ko kenshi usanga abakoresha bakira abanyeshuri barangije muri za kaminuza zitandukanye binubira ko barangije nta kazi bari bamenya bikabasaba kubigisha.
Ati: “Ibihugu byinshi bikunze kugira porogaramu yo gutanga imenyerezamwuga, akajya mu kazi akiri mu ishuri agakora amezi atandatu, yarangiza akagaruka mu ishuri kurangiza amasomo. Icyo gihe iyo urangije uba ufite ubunararibonye bukenewe mu gushaka akazi.”
Twe dusanzwe dufite gahunda aho umwana warangije kwiga ari we ukora imenyerezamwuga kandi yarangije amashuri. Ubu turimo gukorana na MIFOTRA, kugira ngo iyo porogaramu tuyizane imbere bajye bayikora batararangiza kwiga.”
Yavuze ko iyo gahunda itaratangizwa mu minsi ya vuba kandi yitezweho gufasha abanyeshuri kwibona ku isoko ry’umurimo.
Icyakora uwo muyobozi yavuze ko gahunda yo gutangira kuhereza abanyeshuri hanze y’u Rwanda kwimenyereza ibyo biga, itaratekerezwaho ahubwo Kaminuza zo mu Rwanda, by’umwihariko izigisha amashami y’ubukererugendo, ari zo zishobora kwishakira imikoranire n’izo mu mahanga mu gufasha abanyeshuri kumenya n’amakuru ari ku isoko mpuzamahanga aho boherezwa mu bihugu bitandukanye.
MINEDUC itangaza ko kandi ubu mu Rwanda hari kaminuza 39 Leta ikaba ifite gahunda yo kuzongera.
Yashimangiye ko gushyiraho imenyerezamwuga, bizafasha mu kumenya aho abanyeshuri bafite imbaraga cyangwa intege nke yaba mu kazi k’ibigo bya Leta n’’ibyabikorera.

