Gukamira umwana amashereka byamurinda kurwaragurika
Ubuzima

Gukamira umwana amashereka byamurinda kurwaragurika

KAMALIZA AGNES

August 20, 2024

Inzobere mu buzima bw’uruhinja zivuga ko gukamira umwana amashereka akayahabwa mu gihe atari kumwe na nyina ari uburyo bwiza butuma umwana yonka amezi atandatu nta kindi avangiwe bityo bikamuha ubudahangarwa bw’ubuzima bikamurinda kurwaragurika.

Izo mpuguke zivuga ko guha umwana amashereka bimurinda kugwingira ndetse bikarinda n’umubyeyi indwara ashobora guterwa n’amashereka menshi zirimo ibibyimba na kanseri y’amabere.

Rinda Dianne, inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’uruhinja mu muryango wita ku buzima “We for Health”, yabwiye Imvaho Nshya ko umubyeyi adakwiye guhendwa no kugura amata yo kuvangira umwana, ahubwo yamukamira amashereka  ye mu gihe abona agiye kumara umwanya batari kumwe.

Avuga ko gukamira umwana akageza amezi atandatu nta kindi avangiwe ari bwo buryo bwiza butuma umwana atarwaragurika. 

Ati: “Gukamira umwana amashereka ukayamuha kugeza ku mezi atandatu nta kindi umuvangiye, ni bwo buryo bwiza bwatuma umwana akura atarwaraguritse. Kandi ni uburyo bwizewe bufasha umubyeyi kwirinda indwara yaterwa n’amashereka menshi nk’ibibyimba n’izindi.”

Akomeza avuga ko ababyeyi badakwiye kugorwa no kugura amata kuko usanga ahenze kandi akungahaye ku myunyu ngungu rimwe na rimwe yagira ingaruka ku buzima bw’umwana ko ahubwo bibabye byiza buri mubyeyi yakamira umwana we amashereka kuko ntacyo binganya intungamubiri.

Ati: “Akenshi aya mata tugura yo mu bikombe araduhenda cyane kandi burya nubwo afasha umwana ariko ntabwo ari meza kurusha amashereka. Byaba byiza rero buri mubyeyi yonkeje umwana kugeza igihe atangiriye ifashabere.”

Rinda Dianne avuga ko umubyeyi ashobora gukamira mu gakoresho kabugenewe (bibelot) akoresheje intoki, cyangwa agakoresha akamashini kabugenewe, amashereka akayabika mu cyuma cyagenewe gukonjesha (Frigo), cyangwa agaterekwa ahantu hakonje.

Avuga ko mu gihe amashereka atari mu cyuma cyagenewe gukonjesha amara hagati y’amasaha ane n’atandatu mu gihe abitswe mu cyuma gikonjesha yamara iminsi umunani cyangwa ikanarenga mu gihe yabitswe mu gice gikonjesha cyane (balafu).

Amashereka kandi mbere yo kuyaha umwana akurwamo ubukonje agashyirwa mu mazi y’akazuyazi kandi ntashyuhe cyane kugira ngo adatwika umwana akanatakaza intungamubiri.

Ababyeyi bakamira abana amashereka bibutswa kugira isuku bagakaraba intoki n’amazi meza n’isabune, bakagirira isuku ihagije ibikoresho bakamiramo ndetse n’abakama bakoresheje utumashini bagomba gukurikiza amabwiriza atugenga yo kudusukura ndetse bakadukoresha bakoresheje amabwiriza.

Mu gihe umubyeyi atagize isuku ihagije ku bikoresho bibikwamo cyangwa bikoreshwa mu gukama amashereka bishobora gutera umwana indwara zituruka ku mwanda zirimo impiswi n’izindi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA