Umuhanzikazi Alyn Sano avuga ko uretse gukora umuziki hari ibindi yari ashoboye gukora kandi yifuzwaga na benshi ngo bamuhe akazi, ariko urukundo yari afitiye umuziki rutuma ahitamo kuwukora.
Ni ibyo yatangaje ku mugoroba wa tariki 16 Gicurasi 2024, mu gace k’gitaramo cya Gen -z Comedy Show kazwi nka Meet me to Night, gatumirwamo ibyamamare hagamijwe gusangiza urubyiruko inzira yabo y’iterambere kugira babafashe kwagura no kugera ku nzozi za bo.
Muri icyo kiganiro Alyn uri mu bazwiho kugira ijwi ryihariye, yavuze ko iyo agiye gucika intege yibuka ko atagiye mu muziki nko kubura icyo akora.
Yagize ati: “Ikintu cyatumye na n’ubu gituma mvuga ngo ntabwo ndibubivemo, ni uko mpita nibuka impamvu natangiye, kuko ntabwo nigeze nza mu muziki kubera ko nabuze ahandi ho kujya. Nari ndangije amashuri aho nimenyereje umwuga hatandukanye bankeneye ariko ndabyanga mpitamo gukurikira inzozi zanjye.”
Yongeraho ati: “Iyo nibutse icyo gihe mbyanga ndavuga nti naba nihemukiye cyane, imyaka itandatu irashize ni ukuvuga ngo nabangiye gusubira inyuma iyo myaka itandatu.”
Agaruka ku nama yagira umuntu ukiri muto udafite igishoro kandi akeneye gutera imbere uyu muhanzi yavuze ko icyangombwa ari ugukora.
Ati: “Ikintu navuga ni uko yakoresha ibyo afite akabona ibyo akeneye, niba utaribona humura nturi wenyine, wowe tangira kuko nanjye natangiye umuziki ntazi uko nzaba.”
Akomeza agira ati: “Wowe Shaka ikintu, tangira iyo utangiye biguha umurongo wo kugenderaho, ikibi ni ukudatangira, ndabizi ko uzagera aho ugera ariko ntiwicare byuka ushake icyo utangira ibindi bizagenda biza.”
Ibyo Alyn avuga akunda kubigarukaho kenshi mu bihangano bye, aho yumvikana avuga ko ntacyamuhagarika, ahubwo agomba gukora cyane kandi akaba uwo ashaka kuba we, kuko ari umuhanzi kandi ubuhanzi bwe butagira umupaka.
Avuga kandi ko mu bihangano bye byose hagomba kubamo ubudasa.
Ngo kuba Alyn Sano ataragize amahirwe yo kubona no kumenya se ntibyamuciye intege, kuko yakuze ari kumwe na nyina kandi akamushyigikira mu bikorwa bye cyane cyane umuziki.
Uretse Alyn Sano, abari muri icyo gitaramo banasusurukijwe n’abanyarwenya barimo Joseph, Lumi, Cardil, Rugamba n’abandi.
Joshua usanzwe akora urwenya ku bahanzi batandukanya yatunguranye akuramo imyenda ku rubyiniro agaragaza imyambarire Alyn Sano asigaye afite, cyane ko ari we wari umutumirwa w’uwo mugoroba.
Ni igitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye barimo Rufonsina ukina filime Umuturanyi, Juwayeze mon Bebe, Miss Nyambo wabajije Alyn Sano niba afite Besto agasubiza ko amufite, n’abandi batandukanye.
Ni igitaramo cyaranzwe no gutangira hakiri kare ndetse kiza no kurangira kare, kubera ko saa kumi n’ebyiri z’umugoroba umunyarwenya wa mbere yari ageze ku rubyiniro, mu gihe byageze saa yine n’igice z ‘ijoro kirangiye.