Gukungahara k’umwarimu ntibikiri inzozi mu Rwanda
Ubukungu

Gukungahara k’umwarimu ntibikiri inzozi mu Rwanda

KAMALIZA AGNES

December 24, 2024

Abakora umwuga w’uburezi bavuga ko abantu bahinduye imyumvire batagifata abarimu nk’abantu baciriritse kuko basigaye bakora imishinga ibateza imbere bagakirigita ifaranga nk’abandi bashoramari, ari na ko batanga umusanzu wabo mu guhindura uburezi.

Bavuga ko ubu bigwijeho ubukungu batagihimbwa amazina arimo ‘Gakweto’ ryahimbwaga uwo urukweto rwasaziyeho n’ayandi yabasebyaga.

Imwe mu ntambwe bishimira ni inyungu bakura ku kuba barongerewe umushahara ndetse bakaba bafite ikigo cy’imari Umwalimu SACCO kibafasha kubona inguzanyo zitandukanye bashyira mu ishoramari no mu bikorwa bibahindurira imibereho.

Ku wa 23 Ukuboza 2024, Koperative Umwalimu SACCO yamuritse uburyo bushya mwarimu yabonamo inguzanyo irebana n’ubuhinzi n’ubworozi yitwa ‘Sarura Mwalimu’, iy’ubucuruzi buciriritse yitwa ‘Aguka Mwalimu’, n’uburyo bwo gusaba inguzanyo no kuyikurikirana  ku ikoranabuhanga bwa ‘Online Loan Application’.

Ndekekurora Leonidas, mwarimu witeje imbere mu Karere ka Nyagatare avuga ko izo nguzanyo nshya zigiye kubafasha gutera imbere byisumbuyeho cyane ko we yari asanzwe ari mwarimu w’umuhinzi mworozi kandi akaba n’umucuruzi.

Agaragaza ko kugira ngo abigereho abikesha inguzanyo yasabye muri Mwalimu SACCO aho bwa mbere yagujije ayashosha mu buhinzi bw’ibigori, aza gusaba indi yorora inkoko n’ingurube nyuma yongera gufata iyindi ashinga inzu y’ubucuruzi mu Mujyi wa Nyagatare.

Yagize ati: “Bwa mbere nasabye miliyoni 2 mpita mpinga ibigori mbonye maze kugurisha kandi nungutse nsaba indi norora ingurube n’inkoko, hanyuma mu 2021 ndongera mfata iyindi ya miliyoni 3 nshinga ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi.”

Robert Muvunangabo, Umuyobozi w’Ikigo cya Rusumo High School giherereye mu Karere ka Kirehe, agaragaza ko imishinga mwarimu wo mu bice by’ibyaro akora ari ubuhinzi bityo biteze iterambere binyuze muri izo nguzanyo nshya.

Yagize ati: “Imishinga dukora ni ubucuruzi, ubuhinzi bitewe n’ahantu duherereye ni ukuvuga ko nzafata inguzanyo nkahinga nkorora kandi ku nyungu ntoya.”

Muvange Nturo Michel, Umuyobozi w’Ikigo cya Kayonza Modern School, avuga ko iterambere ryiyongera mu gihe umuntu afite aho yinjiriza amafaranga hatandukanye bityo ko iyi ari inyunganizi izatuma mwarimu akataza mu iterambere.

Ati: “Bizadufasha kudaheranwa n’akazi kamwe kuko iyo ufite aho ukura amafaranga hamwe gutera imbere biragora kandi iyo habaye henshi iterambere ririhuta.”

Uwambaje Laurence, Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, agaragaza ko bashyizeho ubu bwoko bw’inguzanyo biturutse ku byifuzo by’abanyamuryango bari barasabye inguzanyo zindi zabafasha kwiteza imbere.

Ati: “Abakiriya bacu batweretse ko inguzanyo tubaha bazikoresha neza noneho baduha ibitekerezo ko babonye n’ubundi bwoko bw’inguzanyo bubafasha mu mishinga ibateza imbere byarushaho kubafasha.”

Kuri izi nguzanyo bisobanuye ko mwarimu wafashe ijyanye n’ubuhinzi azajya ayishyura nyuma yuko ibyo yahinze byatangiye kumuha umusaruro, mu gihe ushaka gukora ubucuruzi buciriritse azajya yizigamira akageza kuri 30%, Mwalimu Sacco ikamuha 70% yayo asaba akabona kuba yayahabwa agatangira gucuruza.

Uwambaje Laurence, Umuyobozi Mukuru wa Mwalimu SACCO

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA