Abategura irushanwa ry’abanyempano mu bikorwa bitandukanye ku Mugabane w’Afurika (Shining Stars Africa Awards) bagaragaje impamvu bahisemo kuyizana mu Rwanda ku nshuro yaryo ya Gatanu ko ari ukubera uburyo Leta y’u Rwanda ishyigikira impano.
Ni bimwe mu byo abo bayobozi bagarutseho ku mugoroba w’itariki 06 Werurwe, ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura iryo rushanwa ritangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2026.
Umuyobozi Mukuru wa Shining Star awards Blessington Odal avuga ko yishimiye ko ibyo birori bigiye kubera mu Rwanda cyane ko yabanje kubaza amakuru yarwo no kurusura mbere yo gufata uwo mwanzuro.
Yagize ati:” Nafashe umwanya muto nsura u Rwanda, kandi n’ubu nari maze iminsi mike ndi muri Kigali, Ndashimira Guverinoma y’u Rwanda ko yashyizeho ibikorwa remezo bishyigikira abanyempano.
Bakoze uko bashoboye ngo abari mu kiragano cya Gen-Z bisange mu mpano zose ari umupira w’amaguru, umuziki, abanyamideri, no mu bundi buhanzi bwabateza imbere.”
Uwo muyobozi akomeza avuga ko intego y’ibyo bihembo ari ukugira ngo Afurika igaragaze ubukungu n’ubuhanga abana bayo bafite badategereje ko abadatuye uwo Mugabane baza kubivumbura.
Turi hano i Kigali ngo tugaragaze kandi duheshe agaciro impano, ubuhanga n’ubuhangange bwa Afurika. Ntabwo bigikenewe ko bivumburwa ahubwo yo ubwayo izajya yerekana ubuhangange bwayo.
Akomeza agaragaza ko ari irushanwa ryitabirwa n’abantu benshi bavuye hirya no hino muri Afurika asaba abitabiriye kugerageza bakubaka umubano.
Turi nka Afurika ntabwo turi hano nk’abaturutse mu Rwanda cyangwa i Kampala muri Uganda cyangwa ahandi, uwahageze wese azagerageze kumenyana n’abantu bashya kuko ni bimwe mu byo Shining Star Africa Awards igamije.
Ni amarushwanwa biteganyijwe ko azahatanyemo abarimo Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, Massamba Intore, Element, Alicia & Germaine, Bruce Melodie, Kigali Protocal, Jojo, Nadia Nany, Rocky Kimomo, Passy Sweet, Bianca Baby, MC Tino mu gihe mu banyamahanga barimo Juma Jux, Priscy, Mbosso, Paula Kajala, Tanasha Donna, Jasinta Makwabe, Meena Ally, Zamaradi Mketema, Shali Ahmed, Bukuru Adnette, Niyubahwe Kelly n’abandi benshi.a
Uretse guhemba abatsinze hari n’abazasusurutsa abazitabira harimo kwerekana impano, kumurika imideri ibizakorwa n’abanyamideli b’ikigo cya RIFI, Abahanga mideri batandukanye barimo Nunu wo mu Rwanda [Nunu Fashion Luxury], Hilda Baleni wo muri Zambia [Skhusone’s Designs], Mariro Umubyeyi Angèlique wo mu Rwanda n’abandi bazaba baje kumurika ibikorwa byabo.

