Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yakebuye abantu by’umwihariko urubyiruko bica ururimi rw’Ikinyarwanda biyumvisha ko ari bwo busirimu cyangwa bituma bagaragara nk’abateye imbere, abamenyesha ko kwica umuco n’ururimi kavukire byabo bitabagira abasirimu.
Ni ubutumwa yatanze mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gahyantare 2026, wizihirijwe mu cyumba cy’Inama cy’Umujyi wa Kigali.
Dr Utumatwishima yakuriye inzira ku murima urubyiruko n’abandi bumva ko gusirimuka ari ukwica ururimi rw’Ikinyarwanda abibutsa ko bakwiye gukoresha imyaka yabo mu kumenya indimi nyinshi zishoboka ariko ntibazivange.
Yagize ati: “Kuba umusirimu ntibivuze kwibagirwa uwo uri we, ntibivuga gusiribanga umuco n’ururimi byawe.
Ku bana bakiri bato hano, iyo umuntu akiri muto amahirwe aba ari menshi, ururimi ruboroheye kandi mukaruvuga neza ni Ikinyarwanda ariko mbashishikarije ko n’ururimi rw’amahanga mwarwiga mukaruvuga neza ntimubivange.”
Uwo muyobozi kandi yashimye cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga bagerageza kwigisha no gukosora abazikoresha bica Ikinyarwanda, ashimangira ko kwigisha ari uguhozaho.
Ati: “Ndashimira abantu bakunze gukoresha Instagram na X bigisha Ikinyarwanda, hari abantu bakoresha izo mbuga nkoranyambaga, umuntu yakosa bakamugira inama. Muri twe twigiramo abantu b’ibifura badakunda gukosorwa ariko ntimucike intege kwigisha ni uguhozaho. Hanyuma ibifura n’abadashaka kwiga burya aba yabyumvise, aba yigiza nkana.”
Intebe y’Inteko Amb Robert Masozera yagaragaje ko Inteko y’Umuco yakoze ubushakashatsi ku buryo Abanyarwanda bakoresha Ikinyarwanda mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ati: “Inteko y’Umuco iherutse gukora ubushakashatsi bugaragaza uko Ikinyarwanda gikoreshwa mu Turere dutandukanye tw’Igihugu, bwagaragaje ko hari ikibazo cyo kukigoreka no kugikoresha nabi, no kuvanga indimi.
Twagerageje no kumenya impamvu zibitera dusanga ari ebyiri. Hari abantu bumva kuvanga indirimi ari byo bigaragaza ko umuntu ari umuhanga cyangwa ari umusilimu, hari abigana abandi hari n’abatakibona agaciro k’Ikinyarwanda bakumva ko indimi z’amahanga ari zo zifite agaciro.”
Ibyo birori byo kwiziha umunsi w’ururimi kavukire byaranzwe kandi n’amarushanwa yibanze ku ndamukanyo z’umuco nyarwanda, n’ikindi gice cya ‘ntibavuga bavuga’ aho hari abakosoraga amakosa akunze gukorwa mu mivugire y’Ikinyarwanda.
Hanahembwa batatu ba mbere bakoze amashusho magufi meza, ajyanye no gukosora amakosa akorwa mu Kinyarwanda aho muri icyo gice abahiganwe biganjemo ibyamamare mu buhanzi nyarwanda.
Uwegukanye iryo rushanwa ni umusizi Murekatete Claudine wegukanye Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Abandi batsinze harimo, Twagiramungu Charles waje ku mwanya wa Kabiri akegukana ibihumbi 700 frw, n’umunyarwenya Dr Nsabi wegukanye umwanya wa Gatatu ahembwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda
Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi kavukire mu Rwanda wizihijwe ku nshuro ya 23 ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Dukoreshe, tunoze Ikinyarwanda hose.’



