Gutanga serivisi nziza ku batugana ni inshingano – Minisitiri Sebahizi
Ubukungu

Gutanga serivisi nziza ku batugana ni inshingano – Minisitiri Sebahizi

KAYITARE JEAN PAUL

March 18, 2026

Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, Prudence Sebahizi, yavuze ko gutanga serivisi nziza ku baguzi ari inshingano za buri mucuruzi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Werurwe, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurengera abaguzi wizihirijwe mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro. Insanganyamatsiko yagiraga iti: “Ibicuruzwa na serivisi byizewe, icyizere cy’abaguzi.”

Minisitiri w’Inganda n’ubucuruzi, Sebahizi Prudence, yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza kuko rufite Politiki yo kurengera umuguzi, ikanagenga ihiganwa ku masoko.

Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya yagize ati: “Gutanga serivisi nziza ku batugana ni inshingano ya buri wese mu Rwanda, mu by’ukuri navuga ko duhagaze neza, yaba ari muri Politiki, mu mategeko ndetse no mu migirire. Ubwo icyaba gisigaye, ni ukureba niba bikorwa nk’uko biteganyijwe.”

Paul Mbonyi, Umukozi ushinzwe gahunda mu Muryango uharanira uburenganzira bw’abaguzi mu Rwanda, ADECOR, avuga ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuguzi bigaragaza ko uburenganzira bw’umuguzi ari ingenzi.

Ati: “Uburenganzira bw’umuguzi bugomba kubahirizwa kuko iyo uburenganzira bwe bwubahirijwe arushaho kwishima, arushaho kudahendwa, ubuzima bwe burabungwabungwa, ibiciro ku isoko byubahiriza amategeko. Kuba uyu munsi wizihijwe mu Rwanda, bivuze ko igihugu cyacu giha agaciro akamaro k’umuguzi mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.”

Mbabazi Antoinette, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), yavuze ko hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo kurengera umuguzi mu gihe hashize igihe gito mu igazeti ya Leta hasohotse itegeko rivuguruye rikubiyemo ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi.

Avuga ko kimwe mu bigoye umuguzi ari ukutamanika ibiciro kw’abacuruzi. Yongeraho ko uburenganzira bw’umuguzi burenze ubuziranenge.

Uburenganzira bw’umuguzi bushingiye ku itegeko kandi bugera ku ngingo 8. Ashimangira ko umuguzi afite uburenganzira bwo kugira amakuru y’ukuri kandi yizewe.

Agira ati: “Ibinyuranye n’ukuri, yaba mu iyamamaza, yaba ku byo wandika ku bicuruzwa cyangwa wamamaza uvuga serivisi ugenera abantu, bigomba kuba ari ukuri.

Iyo binyuranye n’ukuri, ubwabyo bigize icyaha ku buryo igihe umuguzi yabashije kubibona ko yagize ikibazo nk’icyo, itegeko riramurengera.”

Ubuyobozi bwa RICA buvuga ko umuguzi afite uburenganzira ku kwigishwa, ibyo kandi nabyo akaba ari inshingano za RICA nk’urwego rwashyizweho na Leta ndetse n’izindi nzego zikurikiranira hafi uburenganzira bw’umuguzi.

Avuga ko mu gihe ku isoko basanze hari ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge n’amakuru y’ibinyoma, harimo kuba umucuruzi yasabwa kubikura ku isoko kandi bikamenyekana ko ibyo bintu byakuwe ku isoko.

Ati: “Harimo gusaba umuntu kuba yaguranira umuntu ku gicuruzwa yari yamuhaye kitameze neza, ibyo nabyo tubifata mu rwego rw’igihano. […] dusanze icyo kintu gifite ingaruka ku buzima bw’umuntu, ntabwo uribumubwire ngo reka tugabanye amafaranga nyuma y’ibyo ngibyo hazamo n’ibihano.”

Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga wizihizwa tariki 15 Werurwe buri mwaka, ariko u Rwanda rwawizihije kuri uyu wa Gatatu.

Mbabazi Antoinette, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA)
Umunsi mpuzamahanga wo kurengera umuguzi witabiriwe n’abaguzi, abacuruzi ndetse n’inzego za Leta

Amafoto: Deo Munyaneza

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA