Umuhanzi Cyusa Ibrahim ukunzwe cyane mu njyana ya gakondo avuga ko kuba Mariya Yohana azaboneka mu gitaramo cye ari umugisha kuri we.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’Imvaho Nshya, Cyusa yari yatangaje ko ababajwe no kuba Mariya Yohana atazaboneka mu gitaramo cye kubera uruzinduko arimo muri Canada.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gicurasi 2024, ni bwo uyu muhanzi yatangarije Imvaho Nshya ko yishimiye kumenyesha abakunzi be impinduka z’uko Mariya Yohana afata nk’inkingi mu njyana gakondo azaboneka kandi abyishimiye.
Yagize ati: “Nabyishimiye cyane kuko Mariya Yohana ni nk’inkingi mu muziki gakondo, afite indirimbo y’ibihe byose yitwa Intsinzi, kuba waririmba Migabo utaka ibyiza bya Perezida Paul Kagame nturirimbe Intsinzi numvaga mu gitaramo cyanjye hari ikiburamo, kuba azaza ni umugisha kuri njyewe.”
Akomeza asobanura ko yishimiye kuba Mariya Yohana yamubwiye ko azaba yavuye mu ruzinduko arimo kuko ari byo byari byatumye atazaboneka.
Cyusa avuga ko yamaze gushyira akadomo ku bazamufasha gususurutsa abazitabira igitaramo cye, kuko aramutse yongeyemo yakwongeramo Muyango, gusa ngo akaba atazaboneka ku mpamvu z’uburwayi.
Igitaramo cya Cyusa cyizasusurutswa n’abahanzi batandukanye barimo Itorero Inganzo Ngari, Ruti Joel, Mariya Yohana na Cyusa ubwe.
Biteganyijwe ko igitaramo Migabo Live Concert kigamije kurata ibigwi Perezida Kagame kizaba tariki 08 Kamena 2024, mu gihe mu kwezi kuzakurikiraho ari bwo hateganyijwe amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.