Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Uwihanganye Jean de Dieu yatangaje ko guhera mu cyumweru gitaha ku byapa bitegerwamo bisi hatangira gushyirwaho ingengabihe igaragaza igihe zihanyurira, nyuma hazashyirweho uburyo bwo kuzitega bakoresheje telefoni.
Uwo muyobozi yavuze ko uburyo bugamije gufasha abantu kugenda muri bisi, kandi bugomba kuba ubwo abantu bose bahitamo kandi bwizewe.
Ni gahunda yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo 2025.
Mu kiganiro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Uwihanganye yavuze ko umwihariko w’iyi gahunda yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange nshya harimo kuba bisi zizajya zigendera ku ngengabihe.
Yagize ati: “Zizajya zihaguruka kandi zigere aho zijya ku buryo bwateganyije kandi zigomba kubahiriza.”
Ibyapa byose bya busi bizaba biriho iyo ngengabihe, yaba iyimanitse, hari n’ibyapa by’ikoranabuhanga aho ushobora aho busi igana n’igihe igiye kukugereraho.”
Yavuze ko harimo gutegurwa uburyo bwo kureba busi umuntu yifuza gutega aho igeze akoresheje telefoni.
Ati: “Ubu buryo bwo buzakomeza kubakwa mu gihe cy’ukwezi kumwe ni bwo tuzaba twizeye ko bukora neza.
Uwo muyobozi kandi yijeje ko nta bisi izongera gutinda ishyiramo abantu ngo yuzuze.
Yagize ati: “Ntabwo zemerewe kurenza iminota 10 kuri za gare cyangwa itatu ku byapa, ibyo byose wongeyeho ko n’iyo zigeze ku matara yo ku mihanda (feux rouge) zigomba guhabwa inzira mbere y’izindi modoka, mbese bizatuma busi zigendera ku gihe”.
Uwihanganye yavuze ko Leta yifuza ko abantu bahitamo kugenda mu modoka za busi kurusha kugenda mu zabo bwite, cyangwa ubundi buryo bwo kugenda mu mujyi w Kigali.
Ku ikubitiro ubwo buryo bwatangiriye mu mujyi wa Kigali, rwagati ahazwi nka Downtown-zikomereza I Remeza zinyuze Sonatube.
MININFRA yavuze ko ubu kuri uwo muhanda hamaze gushyirwaho amatara yemerera busi gutambuka mbere y’izindi kugira ngo zihabwe umwanya bityo n’abatega bazitege ku bwinshi.
Iyo minisiteri uvuga ko ubwo buryo bushya buzatuma intego u Rwanda rwihaye yo kuba mu mpera za 2026 bisi zose zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizaba zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Uwihanganye ati: “Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigo ECOfleet kigamije kureba ko ibyo bintu bikurikirikizwa gikorana n’abikorera kandi bakorera ku ntego. Icyo kigo kizajya gikorana n’abikorera basinyane amasezerano yo gutwara no kuzikora igihe zagize ikibazo”.
Yavuze ko ibiciro byo gutega bisi rusange bizakomeza uko byari biri, kugira ngo abantu babanze bizere ubwo buryo bushya.
Ni gahunda izatangira kubahirizwa tariki ya 2 Ukuboza, aho bizahera mu Mujyi wa Kigali ariko bikaba bitaganyijwe ko izagezwa no mu yindi mijyi y’u Rwanda.
Minisitiri w’Ibudukikije Dr Arakwiye Bernadette yavuze ko ubwo buryo bugiye gufasha mu kubungabunga ibidukikije binyuze mu kugabanya ibinyabiziga byangiza umwuka abantu bahumeka.
Yagize ati: “Ibinyabiziga cyane cyane ibidafashwe neza, ibidakoresha amashanyarazi, bigira uruhare mu guhumanya ikirere no kwangiza ibidukikije”.
Minisiteri y’Ibidukikije itangaza ko Leta y’u Rwanda yiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 53% bitarenze mu 2035, aho uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu n’ibindi bikorwa by’ingufu byitezweho kugira uruhare rwa 50% mu kuyigeraho.