Guverinoma irakurikiranira hafi indwara imaze guhitana abasaga 140 muri RDC
Ubuzima

Guverinoma irakurikiranira hafi indwara imaze guhitana abasaga 140 muri RDC

KAYITARE JEAN PAUL

December 6, 2024

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko inzego z’ubuzima zikomeje gukurikiranira hafi indwara itaramenyekana yadutse mu Ntara ya Kwango iherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Iyi ndwara imaze kwica abantu 143 mu Ntara ya Kwango. Iracyiyongera cyane kuko mu minsi mike abo yahitanye bavuye ku bantu 79 bagera ku 143.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko iyi ndwara inzego zayimenye kandi inzego z’ubuzima ziyikurikirana umunsi ku munsi kugira ngo ihashywe nk’ibindi byorezo byose.  

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2024 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, aho kibanze ku buzima bw’igihugu muri rusange.

Yagize ati: “Ibyorezo byaraje turabirwanya twese dufatanyije, turwanya Covid-19 irashira, Mpox iraza turayirwanya birakunda, turwanya Marburg kandi byarakunze, n’icyongicyo turakurikirana.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko icyorezo kitagenzurwa n’umuntu ariko ngo nikinahagera kizarwanywa nkuko n’ibindi byarwanyijwe.

Ati: “Turi hano kugira ngo turinde Abanyarwanda.”

Indwara itaramenyekana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bivugwa ko irangwa no guhinda umuriro, kurwara umutwe, kwimyira bya buri kanya no gukorora, kugira ibibazo byo guhumeka no kutagira amaraso ahagije mu mubiri.

Imibare ivuguruye itangwa n’inzego z’ubuzima muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ivuga ko indwara itaramenyekana iri kwica abantu umusubizo.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA