Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushimangira ko iha agaciro gakomeye uruhare rw’abarimu mu guteza imbere uburezi no gutegurira Igihugu ahazaza harushaho kuba heza.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025, ni bwo Minisitiri w’Uburezi Nsengima Joseph yabikomojeho ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu mu Karere ka Kirehe.
Yagize ati: “Abarimu turabashimira cyane ku munsi nk’uyu uruhare rwanyu mu burezi bw’u Rwanda. Mwarimu ni inkingi ya mwamba muri ubu burezi buganisha ku iterambere ry’Igihugu. Buri wese muri twese afite ibyo akesha mwarimu, Leta izirikana akazi mukora kandi ibaha agaciro gakomeye.”
Minisitiri w’uburezi yakomeje asaba uruhare rwa buri wese mu guteza imbere ireme ry’uburezi, by’umwihariko abarimu abasaba kurushaho kunoza akazi bashingiye ku bunyamwuga n’indangagaciro.
Ati: “Kugira ngo tugere ku burezi twifuza, uruhare rwa buri wese ufite aho ahuriye n’uburezi rurakenewe. Mwarimu yite ku nshingano ze baharanire kwihugura no kwiyungura ubumenyi. Ababyeyi bite ku bana baharanira kubabonera ibyo bakenera ndetse banabahe umwanya wo kwita ku masomo yabo. Inzego z’ibanze namwe mukurikirane imikorere y’ibigo by’amashuri.”
Abarimu na bo bashimira ibyiza Leta imaze gukora mu guteza imbere imibereho yabo no kwita ku ireme ry’uburezi.
Ndicunguye Eduard wigisha mu Ishuri Ryisumbuye rya Rusumo, Akarere ka Kirehe, yagize ati: “Turashima ibyo Igihugu cyacu gukora bigamije guteza imbere imibereho myiza ya mwarimu. Bidutera imbaraga zo gukorera Igihugu tutizigamye.”
Mu byo yakomojeho byahindutse ni umushahara wa mwarimu wongerewe, bashyirirwaho Koperative Umwalimu SACCO n’ibindi bituma imibereho yabo irushaho kuba myiza.
Akomeza agira ati: “Mu bindi abarimu dushimira Leta ni ukuntu hitawe ku mashuri y’ubumenyi ngiro. Uyu munsi aya mashuri yabaye nk’inganda aho abayigamo basoza ari abakozi babifitiye ubushobozi bigafasha uwayize ariko bikanatuma iterambere ry’umurimo rizamuka.”
Rukundo Evariste wo mu Karere ka Nyaruguru, na we agira ati: “Twizihije uyu munsi twishimira ko umwarimu wo mu Rwanda afashwe neza cyane. Ni mwarimu ujyana n’igihe aho dushimira uko hitabwa ku kudufasha kunoza akazi kacu twegerezwa internet n’ibindi bikorwa remezo. Turishimira kandi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri aho yatumye umunyeshuri yiga yishimye ndetse n’ababyeyi bafashijwe cyane n’iyi gahunda.”
Ibirori by’uyu munsi byajyanye no guhemba ababaye indashyikirwa mu mitsindishirize y’abanyeshuri aho igihembo nyamukuru cyatwawe n’Akarere ka Kirehe kabaye aka mbere mu mashuri abanza, Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye ndetse kakanaza ku mwanya wa kabiri mu gutsindisha abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu Rwanda uburezi bukorwamo n’abagera ku 133 026 barimo abarimu 117 839 na 15 190 bakora mu miyoborere n’imikorere y’amashuri.



