Guverinoma y’u Rwanda yateguje ko nibiba ngombwa abantu bazakorera mu rugo biturutse ku ngaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati imaze ukwezi kurenga.
Ishusho y’uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze muri iyi minsi n’ingamba Guverinoma irimo gufata mu rwego rwo guhangana n’ibibazo byaterwa n’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati.
Byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva mu kiganiro arimo kugirana n’abanyamakuru ku Kimihurura, kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mata 2026.
Ibibazo by’ubukungu ku rwego mpuzamahanga ntibikwiye kuba impamvu yo kuzamura ibiciro ku isoko. Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva avuga ko nubwo u Rwanda rutagenzura ibibera ku Isi, ariko ngo bimaze kugaragara ko intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati izatinda.
Ati: “Ubwo rero turasabwa kugira ngo ubudahangarwa bw’igihugu cyacu bushingire ku bufatanye no gukoresha neza ibikomoka kuri peteroli dufite.
[…] bibaye ngombwa ingendo zigahagarikwa kugira ngo abantu bashobore kugendera hamwe kandi bifashe igihugu gukoresha ibikomoka kuri peteroli.”
Abacuruzi basabwe kutazamura ibikomoka kuri peteroli no guteza imbere ibikorerwa mu gihugu. Nubwo bimeze bityo, Guverinoma igaragaza ko ibiciro biza kuzamuka, kubera ko ari ko isoko ririmo ribyerekana.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva avuga ko intamba yo mu Burasirazuba bwo hagati imaze ukwezi kurenga ariko ngo ibiciro byarazamutse.
Ni mu gihe mu Rwanda ibiciro bitarazamuka kubera ko abandi bazamuye. Ati: “Tuzamura ibiciro kubera ko tubona ko hari impamvu ituma tuzamura.
Ibiciro tubitangaza mu mezi abiri, ahandi usanga batanabitangaza […] duhindura ibiciro tuganiriye n’abacuruzi mu gihe cy’amezi abiri.
Igiciro kiri ku isoko ntabwo kitwemerera gukomeza gucuruza ku giciro kiriho uyu munsi. Iki ni ikibazo kiri ku Isi yose, bisaba uruhare rwa buri munyarwanda.”
Guverinoma y’u Rwanda yijeje ko ububiko bw’ibikomoka kuri Peteroli u Rwanda rufite buhagije ariko ko intambara ziriho rutazi igihe zizarangirira bityo ko Abanyarwanda bagomba gukoresha neza ibyo bafite.
Icyakoze ubukungu bw’u Rwanda bwifashe neza kuko ngo mu mwaka wa 2025, igipimo cy’ubukungu cyari kuri 9.4% mu gihe umwaka ubanza cyasagaga 8%.
Izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda riri hejuru ugereranyije n’Akarere ndetse ku rwego rw’Isi igipimo kiri kuri 3.3%. Ibi ngo ni ikimenyetso cyuko ishoramari mu gihugu rikomeje kwiyongera.
Isoko ry’u Rwanda rikomeje kwiyongera. Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva agaragaza ko kwiyongera k’ubukungu byatewe na serivisi ndetse binagirwamo uruhare n’inganda, aho ngo byashyigikiye ubucuruzi ndetse n’urwego rw’ubwubatsi.
Yavuze ko biteganyijwe ko izamuka ry’ubukungu rizakomeza cyane ko icyerekezo cy’u Rwanda kizwi, umutekano, imibereho myiza y’abaturage n’iterambere rirambye.
Ku rundi ruhande, biturutse ku ntambara yo mu Burasirazuba bwo hagati, u Rwanda ruzagirwaho ingaruka n’ibyo rwohereza mu mahanga kuko ngo nk’ibyoherezwaga muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu byarahagaze kubera ko ikirere gifunze.